Intambara ya FARDC n’umutwe wa M23 yatumye habaho kwisungana kw’imitwe y’inyeshyamba zo mu bwoko bw’Abahutu b’Abakongomani.
Inyeshyamba zibarizwa mu mitwe y’aba Mai mai yihurije hamwe na FARDC na FDLR mu kurwanya inyeshyamba za M23. Umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile mu gace ka Mweso yabwiye Rwandatribune ko kuva kuwa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2022 imitwe y’inyeshyamba yose ibarizwaga muri Masisi yinjiye mu ishyamba ry’Urutare aho yagiye gufasha FDLR na FARDC kurwanya ingabo za M23.
Mu gace ka Masisi ubwaho habarizwaga inyeshyamba za Mai mai APCLS, Mai Mai Kirikico, Mai Mai FPP ya Gen Kabido na Mai mai ACDH. Izi nyeshyamba zikaba zumviye ubutumire bwa Gen Mbala Umugaba w’Ingabo za Congo uri mu ruzinduko mu mujyi wa Goma kuva kuwa Kane.
Ababyiboneye n’amaso bavuze ko biboneye imirongo y’abarwanyi yaturutse ahitwa Kinyana, Kibarizo, Rukwete na Kashebere abo barwanyi bakaba berekeza ga mu gace ka Kicanga no mu ishyamba rya Rutare aho bagombaga kwakirwa na Gen Ntawunguka Pacifique akabaha amabwiriza, bityo bagakomereza ahitwa Rugali.
Abo barwanyi baje biyongera ku bandi 200 baje baturutse mu gace ka Pinga aho bivugwa ko abo barwanyi bazanywe n’indege za Gisilikare za MONUSCO bakururukira mu gace ka Rutchuru.
Umusesenguzi mu by’umutekano Sematumba yabwiye BBC ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishobora kuba isibaniro ry’imirwano mu gihe Congo yakomeza ubufatanye na FDLR,bizatuma u Rwanda rwinjira muri Congo guhiga aba barwanyi ba FDLR.
Mwizerwa Ally
Mbega byiza weeeee…icyampa n’izindi nyeshyemba zose zikaza zikifatanya bakaza kurwaya M23. Kurwanya M23 ni ukwihemukira yewe ninubucucu kuko mugihe gito izo nyeshyamba zose ziraza kuyamanika. Cyakora bagize neza kuko kuzabakubita barihamwe bizoshya akazi kuruta kubasanga hirya no hino.