Gen Ntawunguka Pacific alias Omega, Komanda wa FDLR FOCA yabwiye abarwanyi be ko bagomba kwereka FARDC ko bayiri inyuma mu ntambara irimo kurwana na M23 ariko ko inyungu bagomba kubakuraho ari ibikoresho.
Ubwo yahaga amabwiriza abarwanyi be babarizwa muri Batayo Niker OO2,bari boherejwe mu mirwano ihanganishije FARDC n’inyeshyamba za M23 mu gace ka Gurupoma ya Rugali,Teritwari ya Rutchuro muri Kivu y’amajyaruguru, Gen.Omega yahaye ubutumwa ingabo ze ko zigomba kurwana ku ruhande rwa FARDC ariko zikirinda kubitakariramo,kuko Congo atari igihugu cyabo iwabo bahazi.
Gen.Omega yavuze ko ingabo zubahirije ubusabe bwa Gen Tchirimwami ,Komanda wa Operasiyo Sokola II, ubwo kuza gufatanya n’ingabo za Leta kwirukana umwanzi wigize akaraha kajyahe ariwe M23.
Nyamara Gen.Ntawunguka yabwiye Col.Vumiliya ati:”Wibuke ko Abakongomani twabafashije mu ntamabara za Kabila mukuru ndetse n’umuto ariko nyuma bakatwigarika kugeza ubwo bifatanyaga n’umwanzi, rero ubu nta yindi gahunda mugomba kubakuraho ibikoresho.”
Inyeshyamba za FDLR zatangiye guhabwa imyambaro y’igisilikare cya Congo mu mezi abiri ashize aho kugeza ubu agace ka Rugali, Kibumba na Bunagana kabarizwamo abarwanyi ba FDLR barenga 1000 mu gihe abo mu mitwe ya Mai Mai Nyatura ari 1300, bose bakaba baraje gufatanya n’ingabo za Leta kurwanya umutwe wa M23.
Nyamara, ababikurikiranira hafi bavuga ko nta musaruro bizatanga,usibye urugomo rugiye kwiyongera muri teritwari ya Rutchuru.
Mwizerwa Ally