Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 27 Nzeri 2023, yakoze impinduka muri Guverinoma, aho yashyize abayobozi batandukanye mu myanya mishya, ashingiye ku itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane ku ngingo yaryo y’116 niya 112.
Abayobozi bahawe inshingano shya barimo Gen ( Rtd) James Kabarebe , wagizwe umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga,
Yagize Bwana Francis Gatare, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB)
Prof Manassef Nshuti, yagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Pererzida wa Repubulika ushinzwe imirimo yihariye,
Dr Yvonne Umulisa yagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu biro bya Minisitiri w’Intebe
Bwana Alphonse Rukaburandekwe, yagizwe umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe Guteza Imbere Imiturire mu Rwanda
Naho Bwana Bonny Musefano we yagizwe umujyamanawa mbere muri Ambasade y’u Rwanda I Tokyo
Abakurikiranira hafi ibya Politike ariko bari kwemeza ko kuzana Gen James Kabarebe muri Diplomasi, mu gihe hagati y’u Rwanda na Congo harimo umwuka mubi, byaba bifite icyo bisobanuye kandi gikomeye.
Uwineza Adeline