Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2021, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yashyizeho ba ambasaderi bashya ba Uganda mu bihugu bitandukanye barimo na Maj Gen Robert Rusoke watangajwe nk’uhagarariye iki gihugu mu Rwanda.
Rtd Maj Gen Robert Rusoke yagizwe ambasaderi wa Uganda mu Rwanda asimbuye Oliver Wonekha woherejwe guhagararira igihugu cye mu Bushinwa.
Oliver Wonekha yari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda kuva mu 2017, umwanya yagezeho avuye guhagarira igihugu cye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2013 na 2017.
Maj Gen Robert Rusoke ni muntu ki?
Maj Gen Robert Rusoke yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru na perezida Musevebi muri Kanama 2021, aho we na bagenzi be bafite ipeti rya jenerali basezerewe ari 13.
Rusoke kandi yari asanzwe ari Ambasaderi wa Uganda muri Sudani y’Epfo kuva mu 2012.
Mu gisirikare cya Uganda Maj Gen Robert Rusoke yabaye Umugaba w’Ingabo za Uganda wungirije( Joint Chief of Staff) kuva mu mwaka 2005 kugeza mu mwaka 2012.
Gen Rusoke kandi ni umwe mu basirikare batangiranye na Museveni urugamba rw’ishyamba NRA yari ihanganyemo n’ingabo za Milton Obote rwaje no kurangira Museveni n’abarwanyi ba NRA bari bamushyigikiye bagiye ku butegetsi bwa Uganda mu mwaka 1986.
Gen Rusoke abaye Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda mu gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho Uganda ikunze gushinja u Rwanda kuyineka, naho u Rwanda rwo rugashinja Uganda kubangamira abaturage b’Abanyarwanda batuye n’abakorera muri iki gihugu bicwa urubozo abandi bagacuzwa utwabo bashinjwa ibirego bihimbano byo kuba intasi z’u Rwanda.