Umusesenguzi Robert Byiringiro avuga ko Gen.Yakutumba adafite ubushobozi bwo kuba yahagarara imbere ya M23 nkuko abitangaza ko yiyemeje kurandura uyu mutwe wananiwe igisirikare cya Leta.
Mu kiganiro Byiringiro Robert umwe mu mpuguke akaba n’umusesenguzi mu bibazo by’umutekano wa Congo yagiranye n’ijwi rya Amerika, yavuze ko Gen.Yakutumba ari umuturage nk’abandi atuye mu cyaro ndetse ko nta ngabo agira usibye abaturage arwanisha.
Uyu musesenguzi yakomeje avuga ko Gen.Amuri Yakutumba ari we muntu wa mbere uhungabanya umutekano muri Fizi kandi abifashijwemo n’ingabo z’amahanga yirinze kuvugaho.
Yagize ati “Turimo kumva ngo ingabo ze zavuye mu birindiro zijya gutabara Igihugu, nta birindiro agira nta Gurupoma cyangwa Lokarite agenzura ibyo gutabara igihugu ntabyo yashobora kuko nta bushobozi agira.”
Gen.Yakutumba ni muntu ki?
Amazina ye y’ukuri ni William Amuri Yakutumba, ni umukomgomani wo mu bwoko bw’Ababembe, yavutse mu mwaka w’i 1970, avukira ahitwa Lubondja muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Ni umwe mu bashinze Umutwe wa Mai-Mai PARC ahagana mu mwaka w’i 1996, mu mwaka wa 2011 uyu mutwe waje gucikamo kabiri nyuma y’amakimbirane yagiranye n’uwitwa Gen.Alida wari umwungirije, ashinga Umutwe wa CNPSC.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
RIP Yakutumba!