General Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, uri mu maboko y’ubutabera, bwa mbere yagejejwe imbere y’Umushinjacyaha mukuru, mu gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru ry’Urwego rushinzwe Iperereza mu Burundi.
Ni nyuma y’icyumweru atawe muri yombi dore ko yafashwe tariki 21 Mata 2023, ubwo yafatirwaga aho yari yihishe nyuma y’uko yari amaze iminsi ashakishwa n’Igipolisi.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, General Alain Guillaume Bunyoni yagejejwe imbere y’Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi kugira ngo abazwe ku byaha akekwaho.
Uyu musirikare ukomeye mu Burundi, akekwaho ibyaha bitatu biri icyo kubangamira umutekano w’Igihugu ndetse n’icyo gukoresha nabi umutungo w’igihugu.
Amakuru dukesha SOS Medias yo mu Burundi, agira ati “Uwahoze ari Minisitiri w’intebe Alain Guillaume Bunyoni yabajijwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika kuri uyu mugoroba ahagana saa mbiri ku cyicaro gikuru cya SNR (Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza).”
SOS Medias kandi yakomeje igira iti “Uwaduhaye amakuru ntagaragaza neza niba General de Police yari kumwe n’umunyamategeko cyangwa yari wenyije, cyangwa niba abahagarariye CNIDH bari bahari.”
Ni mu gihe mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane, uyu muryango wa CNIDH wari watangaje ko Bunyoni agiye kubazwa hari abanyametegeko bigenga bari aho yagombaga kubarizwa.
RWANDATRIBUNE.COM