Leopord Mujyambere wahoze afite ipeti rya General de Brigade ari no mu buyobozi bukuru bwa FDLR/FOCA na bagenzi be baburanishwa mu rukiko rwo mu Rwanda, bahamijwe ibyaha, bakatirwa gufungwa imyaka itanu.
Uretse Leopord Mujyambere, abandi baregwa muri uru rubanza, ni Habyarimana Joseph, Ruzindana Felicien, Emmanuel Habimana, na Mpakaniye Emelien.
Uko ari batandatu uwari ufite ipeti ryoroheje yari ari ku rya Coloneli, aho baburanishwaga n’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga rufite icyicaro i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
Uru rukiko rwahamije aba bagabo, ibyaha birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba ndetse no gukora ibikorwa by’iterabwoba.
Ni ibikorwa bishingiye ku bitero byagiye bikorwa na FDLR, birimo n’ibyagabwe mu Rwanda bikagira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda.
Urukiko kandi rwabahanaguyeho icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba, ngo kuko Ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso simusiga bigishimangira.
Mu maburanisha, abaregwa, bahakanaga ibyaha bashinjwaga, ariko bakemera ko babaye muri uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Bavugaga ko nubwo babaye muri uyu mutwe wa FDLR ariko batawugiyemo babishaka, ahubwo ko babihatiwe, ndetse na bo bakemera kuwubamo ari amaburakindi kuko barengeraga ubuzima bwabo.
Basabaga kandi ko barekurwa ngo na bo bakajyanwa i Mutobo mu kigo gitangirwamo inyigisho ku bavuye mu mitwe yitwaje intwaro, mbere yo gusubira mu muryango nyarwanda.
RWANDATRIBUNE.COM