Lieutenant Général Timothée Mukunto Kiyana wari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo yapfiriye mu Ivuriro rya Flora clinic riherereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi avurirwa.
Inkuru y’urupfu rwa Gen Mukunto yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu 15 Mutarama 2021, yemejwe na Ambasade ya RDC muri Afurika y’Epfo mu itangazo yashyize ahagaragara.
Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko Gen Mukunto yagiye kwivuriza muri Afurika y’Epfo ku wa 13 Mutarama yoherejwe na Perezida Félix Tshisekedi.
Uyu mugabo yari umwe mu bakomeye mu ngabo za FARDC ndetse ku butegetsi bwa Joseph Kabila, yakunze kugaragara cyane muri dosiye zikomeye mu nkiko za gisirikare muri iki gihugu.
Mu 2001, ni we wayoboye urubanza rw’abashinjwaga kwica Colonel Mamadou Ndala; iyicwa ry’impuguke ebyiri z’Umuryango w’Abibumbye muri Kasaï, ikibazo cya John Tshibangu, n’urubanza rw’Inyeshyamba zo muri Uganda, ADF i Beni n’ibindi birego byinshi.
Mu rubanza rwa Mamadou, Mukunto yashoboye kumenya isano iri hagati y’abayobozi bamwe ba FARDC n’abarwanyi ba ADF.
Ubuhanga n’ubunyamwuga bwa Gen Mukunto wari washyizweho na Perezida Kabila bwatumye na Perezida Félix Tshisekedi amugirira icyizere amugumisha mu nshingano.