Gen Godefroid Niyombare uri mu bari bayoboye igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa nyakwindera Pierre Nkurunziza, nyuma y’igihe kinini ntacyo atangaza, yagize icyo avuga yanagarutse no ku Rwanda n’umubano warwo n’u Burundi.
Maj Gen Niyombare yavuzwe cyane muri 2015 ubwo yayoboraga umugambi wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Icyo gihe ni na bwo umubano w’u Burundi n’u Rwanda wajemo igitotsi kuko uyu musirikare mukuru ndetse na bamwe muri bagenzi be bahungiye mu Rwanda.
Kuva icyo gihe u Burundi bwakomeje gushinja u Rwanda gukingira ikibaba ababuhemukiye ndetse umubano w’Ibihugu byombi uba mubi mu gihe cy’imyaka ikabakaba irindwi nubwo ubu byasubiye mu buryo ndetse Ibihugu byombi bikaba byarongeye kugenderana.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yakiriye intumwa ya mugenzi we Evariste Ndayishimiye Perezida w’u Burundi.
Iyi ntumwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Ezéchiel Nibigira yanashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we Ndayishimiye.
Nyuma y’iki gikorwa nib wo Maj General Niyombare yagaragaje ko atewe impungenge no kuba we na bagenzi be bakoherezwa mu Burundi.
Yagize ati “Mfite impungenge. Nubwo u Rwanda rwaduhumuriza rukatumara impungenge ariko hashobora kubaho igitambo mu gihe cyo kubura umubano muri dipolomasi. Muri politiki ntakidashoboka.”
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye mu kiganiro aherutse kugirana na RFI ndetse na France 24 mu mpera z’umwaka ushize, yavuze ko umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda uri kugenda usubira mu buryo nubwo hari ibintu bicye bikiri kuganirwaho kandi ko na byo hari icyizere ko bizashyirwa ku murongo.
Ubutegetsi bw’u Burundi bwavuze ko buzishimira kubona bushyikirijwe abagize uruhare mu bikorwa byabaye muri 2015 kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera, barimo n’uyu mujenerali Niyombare.
Maj Gen Niyombare kandi ari mu bantu barenga 30 bakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rw’ikirenga mu Burundi, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015 no kwangiza ibya rubanda. Bose bakatiwe badahari.
RWANDATRIBUNE.COM