Mu nama y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye( ONU) gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi yateranye ejo kuwa 29 Werurwe 2023, George Nzongola intumwa idasanzwe ya DRC mu Muryanago w’Abibumbye, yagize icyo asaba abagize aka kanama kugirango umutwe wa M23 ubashe guharika imirwano no kurekure uduce twose wigaruriye muri Kivu ‘y’Amajyaruguru.
Imbere y’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi,George Nzongola yavuze ko nibadafatira M23 n’u Rwanda ibihano bikomeye ndetse bigashyirwa mu bikorwa vuba, uyu mutwe udateze guhagarika imirwano no kuva mu bice byose wigaruriye muri teritwari ya Masisi na Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Aajyauguru.
Yakomeje avuga ko ONU, igomba kureka iby’amagabo ahubwo igafatira M23 n’u Rwanda ibyemezo bikakaye, ngo kuko inshuro nyinshi M23 yakunze kurenga ku myanzuro iyisaba guhagarika imirwano no kuva mu bice yigaruriye ndetse ko u Rwanda rukomeje gutera inkunga uyu mutwe bituma ukomeza kongera imbaraga n’ubushobozi mu bya gisirikare.
Ati; Ni mudafatira M23 abihano bikomeye n’umuterankunga wayo ariwe u Rwanda ,ntabwo uyu mutwe uzigera uhagarika imirwano cyangwa ngo uve mu bice wigaruriye. M23 irabajijisha ivuga ko hari ibice iri kuvamo, nyamara kugeza ubu abarwanyi bayo baracyari muri ibyo bice kandi ukomeje kwiyuba ubufashizwemo n’u Rwanda. Mu gomba kuva ku magambo hakabaho gushyira mu bikorwa ibihano bigomba guhita byshyirwa mu bikorwa kugeza M23 yemeye kubahiriza ibyo isabwa.”
Gearge Nzongola, atangaje ibi mu gihe byari byitezwe ko kuri uyu wa 30 Werurwe 2023 ,umutwe wa M23 uraba wamaze kuva mu duce twose wigaruriye ugasubira mu birindiro byawo bya kera biherereye mu gace ka Sabyinyo, ariko Guverinoma ya DRC ikaba yategereje amaso ahera mu kirere.
M23, ivuga ko itazakomeza kubahiriza imyanzuro yo guhagarika imirwano yonyine ndetse ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bamaze iminsi bayigabaho ibitero, byatumye nayo ifata umwanzuro wo kwirwanaho kinyamwuga no kurinda abaturage mu duce igenzura.