Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya mbere Mata (1), Ubudage bwakuyeho itegeko rihana ikoreshwa ry’urumogi mu gihugu ni mu gihe imiryango iharanira inyungu z’abapolisi irimo kuburira ko ibi biteje ibyago mu buzima busanzwe.
Iyi mpinduka mu itegeko ishobora kuba ibaye kuri iyi tariki izwi nk’iyo kubeshya, ariko kuri iyo miryango yo nta rwenya ruhari.
Marcel Ritschel utuye mu gace ka Neustadt mu mujyi wa Dresden, kiganjemo yagize ati: “Abadage bamwe banywa inzoga nyuma y’akazi. Natwe turashaka kunywa urumogi rwacu; Hano, nkuko bimeze mu tundi duce, ntibyari bigoye kubona abantu banywa urumogi ku mugaragaro, na mbere yuko amategeko yari asanzweho adohorwa”.
Iyo ni imwe mu ngingo zatumye habaho gukuraho itegeko ribihana ngo kuko n’ubundi abantu babarirwa muri za miliyoni bari basanzwe barunywa.
Ababishyigikiye bavuga ko ibi bizafasha mu guca abarucuruza mu buryo bwa magendu ndetse byongere igenzura ry’ubwiza bw’uruboneka.
Ritschel arateganya gushinga ishyirahamwe ry’abahinzi cyangwa “itsinda ry’abanywa urumogi” rizaba ryemewe n’amategeko, guhera muri Nyakanga (7) uyu mwaka hamwe n’Itsinda ryo kuhira ubusitani bw’urumogi, nkuko abivuga akomeza abivuga.
Ayo matsinda y’urumogi atagamije inyungu yo mu Budage afatwa ko azaba ari ay’abantu batuye hano by’ukuri, mu rwego rwo kwirinda inkubiri ya ba mukerarugendo bakwirunda muri iki gihugu kugira ngo baryoherwe n’aya mategeko yorohereza abanywa urumogi.
Abantu bakuru bazaba bemerewe guhinga ibiti bigeze kuri bitatu by’urumogi kuri buri rugo, gusa ibyitonderwa hamwe n’urusobe muri iri tegeko; biva mu kutavugwaho rumwe muri politiki kwatumye iyi gahunda – uko yari iteganywije mbere – igabanywa ubukana.
Alexander Poitz, wo mu ishyirahamwe ry’abapolisi rya Gewerkschaft der Polizei (GdP), yagize ati: “Dufata ko ubucuruzi bwa magendu buzagira imbaraga kurushaho.”
Alexander Poitz afite ubwoba ko ibico by’abagizi ba nabi bizahita byisanisha mu buryo bwihuse n’iyi mpinduka mu itegeko avuga kandi ko abarukeneye bazahita biyongera cyane kurusha ibiteganywa n’itegeko, kubera ko guhinga urumogi mu rugo bisaba kwihangana no kurwitaho, mu gihe bizasaba amezi mbere yuko amatsinda y’abanywa urumogi atangira gukora.
Poitz avuga ko arebye mu gihe kirekire kiri imbere, ibico by’abagizi ba nabi bizisanisha ndetse “bicengere” mu matsinda y’abanywa urumogi, mu gihe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko byo bizaba ari umurimo “ukomeye cyane”.
Kunywera urumogi mu ntera ya metero 100 uvuye ku bibuga abana bakiniramo, amashuri cyangwa ibigo by’imikino – nk’urugero – ntibyemewe.
Mu mijyi irimo abantu benshi kandi irimo urujya n’uruza rwinshi, bishobora kutoroha kubona ahantu ho gutumurira urumogi hubahirije amategeko mu by’ukuri nk’uko ateye.
Hari n’ikibazo cy’ukuntu polisi izashobora gutandukanya umuntu urunywa n’umucuruzi warwo, niba umuntu ashobora kwitwaza amagarama agera kuri 25 y’iki kiyobyabwenge – ashobora kuvamo imitekero irenga 10 yarwo.
Profeseri Ray Walley, Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’abaganga mu Budage (CPME), avuga ko izi ngamba nshya “zizongera ikoreshwa hamwe n’ibyago ku buzima, by’umwihariko mu rubyiruko”. Ngo kubera ko abantu bafite munsi y’imyaka 18 badashobora kugira icyo bungukira muri aya mategeko mashya, byibazwa ko urubyiruko rwinshi ruzakomeza kuyoboka abacuruzi ba magendu b’iki kiyobyabwenge.
Ubudage ni kimwe ku rutonde rurerure rw’ibihugu byahanganye n’ibyiza n’ibibi byo gukuraho itegeko rihana kunywa urumogi. Leta y’Ubudage yisunze ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2021, bwasanze ko 10.7% by’abagabo na 6.8% by’abagore icyo gihe bari barakoresheje urumogi nibura inshuro imwe mu mezi 12 yari ashize, biganje mu cyiciro kiri hagati y’imyaka 18 na 24.
Nta buryo burabaho “bwashoboye mu by’ukuri” gusenya ubucuruzi bwa magendu cyangwa kurinda ibibazo urubyiruko ruhura na byo, nkuko bivugwa na Dr. Robin Hofmann, wigisha amategeko mpanabyaha n’ubumenyi ku byaha n’imyitwarire igeza ku byaha, kuri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi.
Rwandatribune.com