Nyuma y’uko ubukungu bw’ibihugu bwifashe nabi ku isi hose mungeri zitandukanye , muri Ghana ho ibintu byamaze gufata indi ntera, mu gihe isukari n’ibindi bikomeje guhenda noneho n’abicuruza bazamuye ibiciro.
Iyo uciye mu mihanda yo mu murwa mukuru wa Ghana ariwo Accra, uhasanga abakobwa benshi b’indaya baba bari gushakisha abakiriya kugira ngo bigurishe, iyo uganirije bamwe muribo usanga bakomoka mu bihugu bitandukanye harimo Nijeriya, Côte d’Ivoire ndetse na Liberiya.
Aba bakobwa bamaze kuzamura ibiciro byabo bahise babishyize hanze, iyo ushaka ko murarana umwe umwishyura 40 y’amadorari ubwo akaba ari ibihumbi birenga 40 by’amanyarwanda, naho iyo ari igihe gito, bagabanya ibiciro bikagera k’umadorari 7.
Ibi ngo byaturutse ku izamuka ry’ibikomoka kuri petelori byatumye ibiciro bya serivisi, itumanaho,ibiribwa ndetse n’ibyo kunywa bizamuka, abakora umwuga w’uburaya muri Ghana bati” natwe tugomba kuriza ibiciro kugira ngo tubashe kubaho”.
Benshi mu bakora Uyu mwuga w’uburaya bazamuye ibiciro kugeza aho bakuba kabiri ibiciro bacaga mbere .
umwe mu batanze ubuhamya Viviane yagize ati” amafaranga yatangiye kumbana make guhera mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, kuburyo ibyo nkenera byose ntabashaga kubibona.”
Ikindi kandi ngo ibiciro bituma umuntu atabasha kugira iby’ibanze akenera mu buzima bitatuma abona amafaranga yo kuza kugura indaya bigatuma n’abagura indaya bifata bakanga kujya kwihahira.mbese kugeza ubu ibibazo byabaye ibibazo.
UMUHOZA Yves