Nyuma y’imyaka 15 ashatse umugabo ariko atarabona akana, umugore wo mu gihugu cya Ghana yabyaye abana bane icyarimwe, babiri b’abahungu na babiri b’abakobwa.
Joana Antwi ni umugabo we w’imyaka 66 y’amavuko uri mu kiruhuko cy’izabukuru, uzwi nka Peter Afriyie Kwarteng, we n’umugore we bavuze ko iyi myaka yose batagira umwana yabagoye. Babyaranye umwana nyuma yo gushyingirwa, ariko ntiyabasha kubaho.
Umuganga mu kigo nderabuzima kiri mu mujyi wa Abofour, mu karere ka Ashanti muri Ghana, yatangarije GBC News dukesha iyi nkuru ko icyuma cyabanje kwerekana ko atwite inda y’abana batatu. Nyuma, abaganga bakaza kuvumbura ko ari bane.
Antwi yibarutse aba bana batagejeje igihe cyo kuvuka abazwe ku myaka ye 46. We n’umugabo we wahoze ari umukozi wa sosiyete ya gari ya moshi, bavuze ko bashimira Imana kuba yarabahaye abana babo. Ariko, ntibazi ko bazababonera ibyo bazakenera.
Byarabagoye kwiyitaho mu myaka 15 ishize bonyine, ariko ubu bari kumwe n’abana bane, batinya ko ibintu bizagenda nabi.
Kuri ubu, aba bashakanye babana mu cyumba kimwe n’aba bana babo. Barahamagarira rero abantu n’imiryango y’abagiraneza kubafasha
UMUHOZA Yves