Umutwe w’inteko inshinga amategeko uri gutega amatwi impande zombi kubijyanye n’itegeko rihana ababana bahuje ibitsina risanzwe ritavugwaho rumwe mu gihugu cya Ghana.
Iri tegeko rigena ko ababana bahuje ibitsina (LGBT+) bahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu,naho ababamamaza n’ababavugira bagafungwa imyaka icumi.
Kumusi wa mbere batangiye kwiga kuri uyu mushinga ntibyari byoroshye kuko itsinda rishyikiye abatinganyi ryateranye amagambo n’iritabashyikiye rukabura gica ,kubyerekeranye n’iritegeko.
Iki gikorwa giha akanya imbaga nyamwishi n’imiryango itandukanye ko gutanga ibitekerezo byabo kuri iyi ngingo y’imitegurire y’iritegeko.Gusa ambasaderi w’Amerika yatewe ubwoba kubera kuvuganira abatinganyi,
Ishyirahamwe ry’ababana ibitsina bahuje ibibazo bo muri Ghana (Coalition of Concerned Ghanaian Citizens) rivuga ko uyu muteguro uciye ukubiri n’itegeko nshinga kuko rihonyora uburenganzira bw’ababana bahuje igitsina (LGBT).
Hagati aho, inama nkuru y’itorero ry’abapenikoti (Ghana Pentecostal Council) ivuga ko uyu mushinga ugaragaza icyifuzo cy’abanya Ghana benshi.
Andi mashyirahamwe arimo Amnesty International n’ibiro by’uhagarariye ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu yiteze gushikiriza aho ahagaze kuri uyu mushinga w’itegeko
Uyu mushinga w’iri tegeko,uzwi nk’umushinga w’itegeko ndangagaciro ku muryango (Family Values), yagejejwe imbere y’inteko inshingamategeko mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma yo gufungurwa kw’ikigo cy’ababana babahuje igitsina mu murwa mukuru Accra gusa cyahise cyongera kirafungwa. Igikorwa cy’ababana bahuje ibitsina byari bisanzwe ari ibintu bihanishwa igifungo cy’imyaka itanu ,uyu mushinga urateganya gukomeza iritegeko rikagera kure.
M.Louis Marie