Mu gihe Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda ya 2019, igaragaza ko igipimo cy’isuku n’isukura mu Karere ka Gicumbi cyazamutse, bamwe mu bagize karabu z’ubuzima, isuku n’isukura mu Murenge wa Miyove muri ako karere, baravuga ko hari abadaha agaciro ubukangurambaga bwabo kubera kubura ibikoresho by’ibanze.
Karabu z’isuku ni karabu zikora ibikorwa by’ubukorerabushake mu baturage, birimo kwigisha abaturage isuku n’isukura.
Urugero ni nko kwi
gisha abaturage uko bategura amazi meza, kubaka ubwiherero bwujuje ibyangombwa, gukaraba intoki n’ibindi.
Bamwe mu bagize izi Karabu, bo mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi, bavuga ko bagihura n’imbogamizi zituma batuzuza inshingano bashinzwe.
Umurungi Florence, umwe muri bo, avuga ko hari ubwo basuzugurwa n’abaturage mu gihe bari kubigisha ngo kuko nta byangombwa bibaranga bagira.
Yagize ati:”Erega nk’ubu twebwe hari n’igihe badusuzugura, nk’ubu sinahura n’umubyeyi nkanjye cyangwa ari n’uwo duturanye wenda namubonaho nk’ikosa ati ntiwafuriye umwana yanyita ko nti twaraturanye ariko haje nk’abo hejuru mukaduha amahugurwa n’ibyo bikoresho mbese ibituraga”.
Naho Nsengiyumva Vincent, na we uba muri Karabu z’ubuzima n’isuku muri uwo murenge, we avuga ko nta bumenyi buhagije bafite bwo guhugura abaturage mu bikorwa by’isuku n’isukura akaba ari naho bahera basuzugurwa.
Nsengiyumva ati:” Bibaye ngombwa habaho amasomo atwigisha neza isuku kuburu nuwo usanze umusobanurira iby’uzi ku buryo umuntu atagusuzugura”.
Uwase Elysee, umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu karere ka Gicumbi, yabwiye Rwandatribune.com ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwatangiye gutekereza uko bwafasha izo club.
Yagize ati:”Turatekereza kubagurira impuzankano zibaranga ishobora kuba umupira cyangwa se itaburiya n’amakarita abaranga ko bari muri iyo karabu. Ni ibintu tugitekerezaho ntibiri kera”.
Raporo y’urwego r’igihugu rw’imiyoborere mu Rwanda RGB 2019, igaragaza ko akarere ka Gicumbi ariko kazamutseho igipimo kinini mu bikorwa by’isuku n’isukura mu Ntara y’Amajyaruguru, dore ko abaturage bishimiye ibyo bagezeho mu isuku ku gipimo cya 73.3% ku ijana.
Nkurunziza Pacifique