Abahinzi ba kawa mu mu nice bitandukanye by’Akarere ka Gicumbi, baravuga ko bahangayikishijwe n’ibura ry’ibyatsi byo kuzisasira.
Gusasira kawa ni kimwe mu bikorwa bituma ubuhinzi bwayo butanga umusaruro, dore ko biri no mu byo abahinzi bashishikarizwa gukora.
Nubwo bimeze gutya ariko, Nyamuhinga Gerard Perezida w’Inama Njyanama y’umurenge wa Rwamiko, akaba n’umuhinzi wa kawa, avuga ko kuri ubu hatagize igikorwa mu bihe biri imbere bahura n’ikibazo gikomeye cyo kubura ibyatsi byo gusasira kawa.
Yagize ati:”Ikawa uno munsi yagize nk’umukeba, urutoki rusigaye rusasirwa nkuko kawa isasirwa. Icyo rero umuntu ashobora kwifuza nkamwe mwatuvugira nk’abanyamakuru, ni ukongera ibyatsi, hakenewe ibyatsi byihariye kandi njya numva ngo mu bindi bice by’igihugu ibyo byatsi biriyo natwe rero babizanye muri uyu murenge ntacyo byaba bitwaye”.
Kantarama Claudine umukozi ushinzwe igihingwa cya kawa, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga NAEB, avuga ko ikibazo cy’ibyatsi batangiye kugishakira umuti , aho kuri ubu hari ibyatsi biri gutuburirwa mu turere tune bikazanakwizwa mu gihugu hose.
Ati:”Twahereye by’umwihariko mu turere twateyemo inkunga imbuto ya kawa. Abo bahinzi turimo turanabaha inkunga y’ibyatsi bya Timeda, ku buryo imbuto izakomeza gukwirakwira muri twa turere noneho kubera ko imbuto izaba imaze kuboneka ari nyinshi, tuyivanemo twimurira no mu tundi turere”.
Umurenge wa Rwamiko ni umwe mu mirenge ihingwamo kawa mu karere ka Gicumbi, abawutuye bavuga ko kawa ari kimwe mu bihingwa bakuramo ubukungu bwabo,nubwo isaso ikomeje kubera benshi umutwaro; ibisanishwa nuko mu gace kabo haboneka ubuhinzi bw’urutoki basangira nabwo isaso.
Nkurunziza Pacifique