Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Gicumbi, baravuga ko bafite imbogamizi zo gukora urugendo rurerure bajya gushaka inyongeramusaruro.
Aba baturage bahuriza ku gusaba ko ubuyobozi bwashyira imbaraga mu kubegereza inyongeramusaruro kugira ngo ubuhinzi bwabo burusheho kubateza imbere.
Mujyambere Deo wo mu kagali ka Mukono umurenge wa Bwisige, asaba ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi ko bwabafasha byibura muri buri kagari hakaba hari ahantu hazwi inyongeramusaruri icururizwa.
Yagize ati:”Icyifuzo cyacu turasaba ko ifumbire mvaruganda, ko yaza mu kagali ka Mukono urebye akagali kacu nta mucuruzi tugira icyo kintu nicyo cy’inzitizi dufite”.
Naho Ntezimana Viateur, umuturage wo mu kagali ka Bwisige, avuga ko hari abaturage bakora urugendo rw’amasaha abiri bagiye gushaka inyongeramusaruro.
Yagize ati:” Nko kuva mu kagali ka Mukono ukagera ku gasantire ka Warufu, uba ukoresheje isaha. Na none kuva Warufu ugera harya ku isoko rya Bwisige na yo n’indi saha urumva rero umuhinzi iyo atakaje amasaha abiri ari mu rugendo na bwa buhinzi ntibugenda neza”.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix na we yemera ko abacuruzi b’inyongeramusaruro bakiri bake, icyakora agasaba abayicuruza ko mu gihe cy’itangira ry’igihembwe cy’ihinga bajya bongera ahantu ho kuyicururiza mu rwego rwo kuyegereza abaturage.
Yagize ati:”Iyo sezo igeze umucuruzi ntabwo yakagombye kuvuga ngo ‘baransanga Bwisige hejuru’, yakagombye no gutekereza hano Nyamugari, uwafata ibyumweru bibiri umunsi runaka akamanura ifumbire ikaba iri hariya hasi noneho umuturage akayigurira hafi ibyo twakwita nk’amadepo nabyo ni ibintu dushishikariza abantu”.
Mu mihigo y’umwaka wa 2019-20120, akarere ka Gicumbi kahize kuzongera umusaruro kuri Hegitari 6745 z’ibigori, ingano Hegitari 5600, ibirayi Hegitari 12000, imyumbati hegitari 230 na Hegitari 30.000 z’urutoki.
Nkurunziza Pacifique