Bamwe mu bahwituzi bo mu karere ka Gicumbi, baravuga ko bafite ikibazo cyo kuba barijejwe ibikoresho byabafasha gukora akazi kabo neza ariko kugeza ubu bakaba batarabihabwa.
Abahwituzi ni abaturage b’abakorerabushake bafasha bagenzi babo mu mudugudu kumenya gahunda za Leta aho bakoresha uburyo bwo gutanga amatangazo aba yateguwe n’ubuyobozi kuri gahunda zitandukanye.
Bimwe mu bikoresho aba bahwituzi basaba, harimo imyambaro, inkweto za bote ndetse n’indangurura amajwi.
Hakizabazungu Nyabyenda Tharcisse, umwe mu bahwituzi bo mu murenge wa Miyove, avuga ko ibi bikoresho babyijejwe ubwo uyu murenge wasurwaga n’abadepite mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019 ndetse ubuyobozi bw’umurenge bubizeza n’igihe ntarengwa ibyo bikoresho bizaba byabonekeyeho ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.
Yagize ati:”Twasabye ibikoresho tugomba kwifashisha mu gukangurira abaturage, abadepite bari bahari gitifu w’umurenge arabyandika, aratubwira ati ‘mutegereze mwihangane nzabibakorera mu kwa gatandatu’ none kugeza ubu twarategereje twaraburiwe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove, Mwanafunzi Deogratious ashimangira ko abahwituzi bafatiye runini umurenge, ndetse yemera ko ibikoresho basaba bazabihabwa ariko ibyo bikagendera ku bushobozi umurenge uzagenda ubona.
Ati:”Nibyo koko hari ibikoresho bigaragara ko baba bakeneye, bibafasha mu guhwitura. Icyo navuga nuko tugenda tubasha buhoro buhoro hakurikijwe uko ubushobozi bugenda buboneka”.
Ikibazo cy’ibikoresho ku bahwituzi si umwihariko w’umurenge wa Miyove gusa, kuko usanga no mu yindi mirenge igize akarere ka Gicumbi nta bikoresho bihagije bafite bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Ni ikibazo abahwituzi batari bake basaba ko ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwagitekerezaho mu buryo bwagutse mu rwego rwo guhesha agaciro umurimo ukorwa n’aba bahwituzi.
Nkurunziza Pacifique