Abakozi batandatu bakoreraga muri Koperative y’Icyayi COOTHEVM yo mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, batawe muri Yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ( RIB ), bakekwaho kunyereza umutungo w’iyo Koperative ungana na miliyoni 690,451,909 Frw.
Mu bafunzwe harimo uwahoze ari perezida w’iyo Koperative witwa Kabarira Jean Baptiste na Mugabowakaniga Athanase Perezida uriho ubu, bakaba bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’iyo koperative.
Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kuboneraho kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira umuntu wese uzanyereza umutungo wa rubanda ashinzwe gucunga.
Icyaha bakurikiranyweho bagikoze hagati y’ umwaka wa 2021 kugeza 2023. Abacyekwaho icyaha bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Adeline Uwineza
Rwandatribune. Com