Bamwe mu bakuze bahinga kawa mu karere ka Gicumbi, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba ubuhinzi bw’iki gihingwa ngengabukungu iwabo bukorwa n’abantu bakuze gusa.
Ni kenshi urubyiruko rwagiye rutungwa agatoki mu kugira intege nke mu kwinjira mu mishanga y’ubuhinzi.
Kabera Michel, umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu murenge wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi, avuga ko uretse abana be bagerageza kwinjira mu buhinzi bwa kawa, adakunze kubona urubyiruko muri ubu buhinzi ahubwo ko bashaka guhinga ibihingwa byera vuba.
Yagize ati:”Ni ibyago ahubwo, iyo babikurikiza(guhinga kawa) baba basigaye ahantu heza, ahubwo barashaka guhinga inyanya, ibirayi, ibintu byera mu mezi atatu urebye abasore nibyo bashaka, ikawa ntabwo bazitabira cyane”.
Rutaganira Etienne uzwi ku izina rya Kanyarutoki, na we avuga ko ubuhinzi bwa kawa buri gukorwa n’abantu bakuze gusa urubyiruko rutabufitiye umuhate.
Ati:”Ariko abato ubona batabyitayeho, ikawa biragaraga ko impungenge umuntu yazigira. Cyane cyane twe dusaje, nitumara gusaza aba basore ubona batakiyitayeho cyane hari ibindi bintu barangariyemo”.
Ndayambaje Felix, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi avuga ko ubukungurambaga aribwo bukomeje kwifashishwa, kugira ngo urubyiruko rushishikarire kwinjira mu bikorwa by’ubuhinzi kandi bikorerwa kinyamwuga.
Yagize ati:”Icyo rero dukangurira urubyiruko rwacu, ni ugutekereza byagutse ahubwo bo ntibazemo bahinga nk’uko ba sogokuruza bahingaga, ahubwo bakazanamo udushya bukaba ubuhinzi bujyanye n’igihe ari ugukoresha amafumbire bakabitekerezaho…”
Umurenge wa Rwamiko ni umwe mu mirenge ihingwamo kawa mu karere ka Gicumbi, abawutuye bavuga ko kawa ari kimwe mu bihingwa bakuramo ubukungu bwabo.
Mu karere ka Gicumbi, kawa ihingwa kuri Hegitari zigera kuri 600. Imibare igaragaza ko Gicumbi ifite ibiti bya kawa birenga miliyoni imwe na maganatatu.
Impuzandengo y’umusaruro uva ku giti kimwe cya kawa mu Rwanda ni ibiro bibiri n’ibice umunani.
Nkurunziza Pacifique