Mu gihe Akarere ka Gicumbi kihaye umwaka wa 2019-2020 kuba karangije gukemura ikibazo cy’ubwiherero butujuje ibisabwa, abarenga 50% baracyafite ikibazo cyubwiherero bwujuje ibisabwa.
Imiryango ibihumbi bigera kuri 41 niyo ifite ubwiherero bwujuje ibisbwa, igera ku bihumbi 55 ntibwujuje ubisabwa, mu gihe imiryango irenga ibihumbi bibiri nta bwiherero namba ifite.
Madame Nishimwe Florence umukozi ushinzwe isuku n’isukura mu karere ka Gicumbi, mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Rwandatribune.com yavuze ko hari imiryango idafite ubwiherero kandi ifite ubushobozi hakaba hari n’abandi batabufite kubera ikibazo cy’ubushobozi.
Yagize ati:” Muri iyi miryango idafite ubwiherero si uko bose bafite ikibazo cy’ubukene, ahubwo usanga hari n’abafite ubushobozi ariko ari ntabwo. Niyo mpamvu nakubwiye ko ubukangurambaga ariryo shingiro rya byose, ni ugukomeza kwigisha kugeza igihe babwubakiye”.
Uyu mukozi akomeza avuga ko, hari abafatanyabikorwa biteguye kubafasha muri iki gikorwa cyo gushishikariza abaturage kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa, binyuze mu gufasha imiryango itishoboye kubona ibikoresho byo kubaka ubwiherero.
Nishimwe akomeza gira ati:”Nibyo dufite umubare uri hejuru w’abaturage bafite ikibazo cy’ubwiherero butujuje ibisabwa, ariko nanone hari abafatanyabikorwa biteguye kudufasha muri uru rugamba, aho bamwe bazatanga nk’amabati ku baturage batishoboye bagasakara abandi nabo bakadufasha gukomeza kwigisha abaturage ku buryo umwaka utaha mu kwezi kwa gatandatu iki kibazo tuzaba twakivuyemo”.
Uretse ikibazo cy’ubwiherero butujuje ibisabwa, akarere ka Gicumbi gafite urugamba rwo gukomeza gukangurira abaturage kugira isuku guhera mu ngo ku myambaro no ku mubiri, dore ko bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bagiye banenga abaturage b’aka karere kugira umwanda ukabije.
Nkurunziza Pacifique