Imyaka irenga ine irashize, abaturage batuye mu tugari twa Kibali, Murama, Nyakabungo na Ngondore bategereje umuhanda wa kaburimbo bemerewe na Perezida Paul Kagame, ariko kugeza magingo aya bakaba batarawuhona.
Uyu ni umuhanda ugomba kuva mu mujyi wa Gicumbi, ukazahura n’umuhanda mpuzamahanga wa Kigali—Gatuna.
Bamwe mu baturage baganiye na Rwandatribune.com bavuga ko nta muyobozi mu nzego z’ibanze ubasha kubaha amakuru, ngo ababwire aho isezerano rya Perezida Kagame kuri aba baturage rigeze.
Mutuyimana utuye mu kagari ka Kibali, avuga ko banyotewe n’uyu muhanda ngo kuko wabafasha muri gahunda yo koroshya urujya n’uruza.
Yagize ati:” Urabona uyu muhanda wa Kibali ni igitaka, kandi turi mu nkengero z’umujyi, ntabwo wambwira ukuntu kuva mu mujyi wa Gicumbi ugana Kibali umumotari aguca amafaranga igihumbi, ariko kaburimbo ibonetse nkuko bayitwijeje ayo mafaranga dukoresha mu ngendo yagabanuka”.
Undi muturage utarashatse kwivuga amazina wo mu kagali ka Murama, we yabwiye Rwandatribune.com ko umuhanda wa Byumba-Ngondore, uramutse ukozwe ugashyirwamo Kaburimbo byatuma umujyi wa Gicumbi waguka ngo kuko ariho hasigaye ibibanza.
Uyu muturage yagize ati:” Iyo urebye Umujyi wa Gicumbi nta handi wakagukira uretse iki gice cyacu cya Kibali, ariko ntibyashoboka kuko abakire bifuza gushaka ibibanza inaha bacibwa intege n’uyu muhanda udakoze. Turasaba ubuyobozi kudufasha tukamenya n’igihe uyu muhanda uzatangira gukorerwa kuko ni kimwe mu bisubizo byo kwagura Umujyi wacu wa Gicumbi”.
Guverineri w’Intara y’Amajayuguru Bwana Gatabazi Jean Marie Vianey, avuga ko uyu muhanda uzubakwa aruko umuhanda wa Base-Rukomo-Nyagatare urangiye.
Gatabazi yagize ati:” Amafaranga azubaka uriya muhanda ni amafaranga akomoka ku muhanda wa Base-Rukomo-Nyagatare, basabye inyigo Akarere ka Gicumbi kagiye gutanga isoko babona isoko rizafata igihe kirekire bikazajya gukorwa amasezerano ba CHICO bagiranye na Reta yararangiye, basabye ko RTDA yabikorana na CHICO inyigo ubu nibwira ko irimo gukorwa, CHICO izajya gusoza amasezerano yayo n’uriya muhanda wa Byumba-Ngondore warubatswe”.
Uretse uyu muhanda wa Byumba-Ngondore , Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie vianey, avuga ko n’umuhanda werekeza kuri Diyoseze ya Byumba ukomeza mu Kagali ka Nyamabuye nawo uzubakwa muri iyi gahunda.
Kugeza ubu mu birometero 15 Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage bo mu Murenge wa Byumba, hamaze kubakwamo ibirometero bisaga bine.
Nkurunziza Pacifique