Nyuma y’aho Rwandatribune.com ibagejejeho inkuru y’ikibazo cy’ivuriro ry’ibanze rya Gaseke mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi ryafunzwe, kuri ubu abaturage barishimira ko ryamaze gufungurwa kandi rikaba riri gutanga servise neza.
Hari hagiye gushira umwaka ivuriro ry’ibanze rya Gaseke mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi rufunzwe. Bamwe mu baganiye na Rwandatribune.com baragaragaza igihombo bari guhura na cyo.
Habyarimana utuye mu mudugudu wa Gihira mu Kagari ka Gaseke, avuga ko baruhutse gukora urugendo rurerure.
Yagize ati:” Twari dufite ikibazo cy’ahantu dukingiza abana bacu, mbese byatugoraga nko mu bihe bya guma mu rugo ho byari ikibazo gikomeye kuko hari n’abana bacikirije inkingo, ubu rero twongeye kwishimira ko batuzaniye abaganga bari kudufasha mu buvuzi bwacu”.
Muragijimana, umubyeyi twasanze yaje gukingiza umwana, yavuze ko bitari biboroheye kubona amafaranga bategesha bajya ku bigo nderabuzima kiberegereye.
Yagize ati:” Kujya ku kigo Nderabuzima cya Musenyi, bidusaba amatike atari munsi y’ibihumbi bitanu kandi hano mbere twahazaga n’amaguru nta kibazo ubu rero kuba ivuriro ryongeye gufungura ni byiza”.
Uwase Elysee Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Gicumbi, avuga ko iri ruviro ry’ibanze ryagize ikibazo cya rwiyemezamirimo ariko bakaba bahisemo gushyiraho abanganga, mu gihe rwiyemezamirimo atarabona ibyangombwa byose.
Yagize ati:” Imirimo yarasubukuwe, abaganga bariyo, ubutumwa ni uko abaturage bakwitabira kujya gukingiza abana no kwaka izindi serivise”.
Ivuriro ry’ibanze rya Gaseke ryivurizwaho na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mutete na Rutare mu Karere ka Gicumbi n’Umurenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo.
NKURUNZIZA Pacifique