Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, bukomeje guhangayikishwa n’uko Akarere ka Gicumbi, ariko karere ka mbere gafite abaturage badafite ubwiherero ndetse n’umubare munini w’abafite ubwiherero butujuje ibisabwa.
Mu nama yahuje inzego z’ubuyobozi kuva ku rwego rw’akagari kugera ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2019, inzego z’ibanze zasinyanye amasezerano na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ko bitarenze tariki ya 31 ukuboza umwaka wa 2019 nta muturage uzaba udafite ubwiherero.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey, yavuze ko umuyobozi utazagera kuri uwo muhigo ikibazo cy’ubwiherero kizamwirukanisha mu kazi.
Yagize ati:”Rero twumvikanye ko bugomba kubakwa, noneho tubivanye mu magambo tubishyize no mu masezerano. Barabisinye hagati y’abayobozi b’utugari na Meya, Abayobozi b’imirenge na Meya, mbere ya Guverineri twumvikanye ko bikorwa utazabikora tukamuvana mu kazi ntabwo ari ugukina”.
Guverineri Gatabazi akomeza avuga ko n’abaturage bagomba kubigira ibyabo, ariko ku isonga agashimangira ko abayobozi aribo ba mbere bagomba kubibazwa. Ati:” Abaturage na bo babyumve bagomba kugira uruhare rwabo, ariko uruhare rusabwa ubuyobozi ni ubukangurambaga, kandi turafatanya n’izindi nzego dukorana mu karere ku buryo dukurikirana ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro dufatiye muri iyi nama”.
Kugeza ubu mu Karere ka Gicumbi, habarurwa abaturage bagera kuri 55% badafite ubwiherero bwujuje ibisabwa. Muri bo harimo imiryango igera ku 2143 idafite ubwiherero namba. Mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi na Musanze nitwo turere dufite umubare munini w’abaturage bafite ubwiherero butujuje ibisabwa.
Nkurunziza Pacifique