Abaturage bo mu tugari twa Gacurabwenge, Nyakabungo na Ngondore, bari mu gihirahiro bashyizwemo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, bwabahagaritse guhinga bubizeza kubakorera amaterasi y’indinganire none ubu amaso yaheze mu kirere.
Hegitari 132 zo mu kagari ka Gacurabwenge, Ngondore na Nyakabungo, nizo ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba bwategetse ba nyirazo kudakozamo isuka ngo barahinga.
Ni icyemezo abaturage bavuga ko cyafashwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba, mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu ubwo abaturage bo muri utu tugari bari basoje isarura ry’igihembwe cy’ihinga B.
Muhire, umuturage utuye mu kagali ka Nyakabungo avuga ko abaturage bo muri aka kagali bagiye guhura n’ikibazo cy’inzara.
Yagize ati:”Inzara rwose izatwica, uyu mudugudu murabona uko bimeze ntabwo tuzi gahunda, ntabwo turamenya igihe baduhaye, ati iki gihe iki n’iki ni uguca indinganire nk’ubu amezi atatu arashize twese twarahagaze kandi hakagize umuntu uhinga imbuto, mwashaka uburyo mwatuvuganira bakagira vuba vuba.”
Fashaho Diogene we agira ati:”Nk’ubu bari bakwiye kuvuga bati reka tubahe ya minsi y’ibishyimbo, abahinga ibishyimbo mubihinge, mutahinga ibijumba kuko ibijumba biratinda… nonese umusozi wose wawuhagarikira rimwe? kandi niho benshi baririra ntabwo aba afite uwundi murima”.
Nkurunziza Safari, umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe ibikorwa bya VUP unafite mu nshingano gukurikirana amafaranga azakoreshwa mu materasi, avuga ko umuturage wese wabujijwe guhinga yasubukura imirimo ye kuko gukora amaterasi y’indinganire mu murenge wa Byumba bitari ibya vuba.
Ati:“Twakomeje gutegereza amafaranga ariko kugeza ubu ngubu ntabwo turayabona. Niyo mpamvu dufashe umwanzuro wo kuvuga ngo aho kugira ngo abaturage bicwe n’inzara ahubwo bahinge, bityo mu murenge wa Byumba ntabwo twakomeza gutegereza tutazi igihe amafaranga azabonekera. Turabasaba kugira ngo bahinge imirima yabo bisanzwe, hanyuma amafaranga naboneka tuzatangire akazi mu kwezi kwa mbere barangije isarura”.
Ndayambaje Felix, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi na we avuga ko nta muntu wemerewe kubuza abaturage guhinga, mu gihe nta ngengo y’imari yateganijwe yazafasha abo baturage.
ati:”Ntabwo rero ubuyobozi buberaho kubuza abaturage guhinga, ahubwo iyo turi kubiteganya(guca amaterasi) tubikora muri ya periode navuga abantu baba basaruye, ni kimwe n’ayo materasi yikora ariko kujya hariya ubwo ni n’ikintu turakurikiranira hafi, ukabwira umuturage ngo ntuhinge ngiye gukora amaterasi utaratangira ntabwo byaba aribyo”.
Mu mihigo y’umwaka wa 2019-2020 akarere ka Gicumbi kahize kuzakora amaterasi Hegitari zigera kuri 200. Izi Hegitari zikazakorwa ku nkunga ya leta y’u Rwanda ndetse na Banki y’Isi.
Abo muri serivisi ya VUP mu karere ka Gicumbi, bavuga ko imirenge izaterwa inkunga na leta y’u Rwanda ariyo igiye gutangiriramo ibikorwa byo gukora amaterasi y’indinganire kandi ko umurenge wa Byumba utarimo.
Aha niho ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buhera busaba abaturage guhinga imirima yabo.
Nkurunziza Pacifique