Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi, bahangayikishijwe no kuba muri uyu murenge nta shuri ry’imyuga rihari.
Kuva mu tugari twa Gisiza na Cyeya two muri uyu murenge wa Rukomo ujya mu mugi wa Gicumbi, harimo intera iri hejuru y’ibirometero cumi na bitanu.
Sindikubwabo Theodore uri mu kigero k’imyaka 20 y’amavuko wo mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Rukomo, avuga ko kuri ubu bugarijwe n’ubukene kubera kutagira aho bigira imyuga.
Yagize ati:”Amashuri y’imyuga arabura cyane kuko usanga akenshi nta kazi dufite tuba mu rugo. Byadufasha rero abonetse natwe tukabasha kuba twagira icyo twimarira. Narabitekereje [kwiga imyuga] usibye ko n’ubundi imbaraga ziba nkeya gusa ishuri ribaye hafi byadufasha”.
Twasabyimana Evarist wo mu Kagari ka Cyeya mu murenge wa Rukomo, avuga ko babonye ishuri ry’imyuga byatuma babyaza umusaruro impano bifitemo.
Ati:”Nyine urumva ni ikibazo kuko tubura aho tujya kwiga, ugasanga wenda niba ari impano zacu ugasanga zipfiriye inaha mu cyaro kuko nta shuri ry’imyuga rihaba. ushaka kwiga imyuga ajya i Byumba kuko ndumva ariho hari ishuri”.
Ndayambaje Felix umuyobozi w’akarere ka Gicumbi avuga ko ikibazo cy’ubuke bw’amashuri y’imyuga muri Gicumbi ari rusange.
Icyakora, Ndayambaje asaba abashoramari kunganira Leta, bagashora imari mu burezi, cyane cyane mu cyaro.
Ati “ Ubu icyo turi gukora, ni ukwereka abashoramari ko ishoramari ritari mu migi gusa no mu byaro hari aho abantu bashora imari. N’uwagira miliyoni nka 2 agashaka inzu ku gacentire, agashyiramo imashini icumi tukamufasha kubona icyangombwa cya WDA (ikigo cy’ubumenyi ngiro), ku buryo yigisha abana aho kugira ngo bave hano bajya i Byumba bagiye kwiga imashini kandi hano hari abantu bafite ubutunzi. Ntabwo aribyo”.
Mu mirenge 21 igize akarere ka Gicumbi, habarurwa amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro agera kuri 15.
Nyamara atandatu muri yo abarizwa mu mugi wa Gicumbi, bivuze ko imirenge 19 isaranganya amashuri icyenda gusa.
Pacifique Nkurunziza