Nyuma y’aho ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka gikuriyeho amafaranga yo gukosoza ibyangombwa by’ubutaka,bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi, baravuga ko hakwiye gutekerezwa n’uburyo hagabanywa amafaranga y’ihererekanya ry’ibyangombwa by’ubutaka, mu gihe hari abagura ubutaka cyangwa umwe muri bo yabuhawe.
Ikigo cy’ubutaka giherutse gukuraho amafaranga ibihumbi 15 y’u Rwanda (15000Frw) yasabwaga abaturage mu gihe bakosoza amakosa aba yagaragaraye ku byangombwa by’ubutaka.
Uwimana Jean Baptitse, umuturage utuye mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi, avuga ko ayo mafaranga yakuweho adahagije, hakwiye gutekerezwa uburyo hagabanywa amafaranga ibihumbi 30 bitangwa mu ihererekanya ry’ibyangombwa by’ubutaka.
Yagize ati”Sinibaza ukuntu bampa ibihumbi ijana, noneho bamara kumpa ibihumbi ijana(100000Frw) nkakuraho 30 icyo nashakaga kugeraho ntabwo mba nkikigezeho”.
Ibi kandi anabihurizaho na Mukamana, aho asaba leta ko ayo mafaranga yagabanywa.
”Njyewe niba mfashe agapariseri ntabwo ari hegitari, ibyo bihumbi 30 byagakwiye gutanga wa muntu ufite hegitari kuri hegitari, ariko niba ari agapariseri ngira ngo nirengere uzambwira ngo nzatange bya bihumbi 30 niba bamapaye ibihumbi 30 nzatanga 30 nsigarane iki?”.
Ku ruhande rw’ ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, umuyobozi wacyo, Dr Mukamana Esperance,avuga ko icyo kibazo bagiye bakigezwaho inshuro zirenze imwe kandi ko bari gukorana n’izindi nzego bireba kugira ngo itegeko riyashyiraho rivugururwe.
Yagize ati ”Abaturage nyine bagiye bagaragaza ko ayo mafaranga ari menshi, ugasanga umuntu avuga ati nagurishije ubutaka bwa miliyoni imwe mukanca biriya 30, undi ugasanga yagurishije ubwo mu mujyi burimo n’inzu bugeze muri za miliyoni magana na we mukamuca 30 (30000Frw) nyine bakerekana ko harimo akarengane…ibyo bintu nabyo ni ibintu twasuzumye kandi dusanga harimo ikibazo ariko kigomba gukemurwa n’itegeko, kubera ko ariya mafaranga ateganywa n’iteka ryerekeranye n’andi mafaranga yinjira mu misoro n’andi mahoro yinjira mu nzego z’ibanze, ubwo rero turimo turabiganira n’inzego zibishinzwe kugirango abaturage barenganurwe”.
Ikiguzi cyo guhererekanya ubutaka, cyagiye kitavugwaho rumwe n’abaturage hirya no hino bagiye bumvikana basaba ko cyakwigwaho n’inzego bireba.
NKURUNZIZA Pacifique