Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi, baravuga ko bafite ikibazo cy’imihanda mibi ituma badahahirana n’indi mirenge begeranye.
Umuhanda uhuza umurenge wa Bwisige na Ruvune n’umuhanda werekeza mu mujyi wa Gicumbi, ni imwe mu mihanda abatuye mu murenge wa Bwisige, basaba ubuyobozi bw’akarere ko yakorwa kugira ngo bashobore kugeza umusururo wabo ku isoko.
Ruvugabigwi Nikodemo, wo Mugari ka Bwisigye, avuga ko umusaruro wabo ugurwa ku mafaraga make, kubera kubura ubushobozi bwo kuwujyana ku isoko bitewe n’ikibazo cy’imihanda idakoze.
Yagize ati:”Hano hari imyaka ariko idupfira ubusa kubera ko nta muhanda tugira waduhuza na Gicumbi. Ibitoki babyikorera ku mutwe iyo myaka bayikorera ku mutwe ariko kugerayo bikaba umusaraba abagenda bahaguruka saa munani cyangwa saa saba z’ijoro bakagera i Gicumbi nibura saa mbiri za mu gitondo”.
Bizimana Joseph, wo mu kagari ka Mukono mu murenge wa Bwisige, we avuga ko kuba imihanda myinshi ya Bwisige idakoze bikomeje kubaheza mu bwigunge.
Yagize ati:” Nk’uyu muhanda wa Nyamugari ari ngombwa ugakowa ukagera hariya mu kabuga ka Rwangabo, ukagera mu buyanga muri aka gace twatera imbere n’ubuhinzi bwacu bwagira n’agaciro”.
Ndayambaje Felix, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi avuga ko abaturage bagomba gufata iya mbere mu gukora imihanda, Leta ikabatera inkunga yo kubakorera ibiraro kuko akenshi usanga bitwara ubushobozi burenze ubw’umuturage.
Ati:”Abaturage na bo nibakoreshe imbaraga zabo uko bashoboye noneho natwe nka leta tubunganire aho bananiwe ku biraro, harimo n’ahasabwa izindi mbaraga izo ngizo tuzitange nk’akarere natwe mu bushobozi bukeya tuba dufite nicyo twashishikariza abaturage”.
Umurenge wa Bwisige ni umwe mu mirenge y’akarere ka Gicumbi ikigaragaramo imihanda itorohereza abakoresha ibinyabiziga kuyigendamo.
Icyokora, ubuyobozi bw’akarere busaba abaturage kugaragariza umurenge imihanda itagendeka kugira ngo izakorwe binyuze muri gahunda ya VUP.
Nkurunziza Pacifique