Tariki ya 15 Ugushyingo 2019, nibwo Rwandatribune.com yabagejejeho inkuru y’abaturage batewe impungenge n’ikibazo cy’inkingo z’umuhanda Base–Rukomo zitenguka, zikaba zateza impanuka mu muhanda.
Icyo gihe bamwe mu baturage baganiye na Rwandatribune.com, bagaragazaga ko hatagize igikorwa uyu muhanda wajya uteza impanuka.
Tuyizere umwe mu bakora umwuga w’ubunyozi, yavuze ko imvura imaze guhita igiti cyari kimugwiriye.
Icyo gihe yagize ati:” Igiti cyari kinguyeho, imvura yari ihise manukanye n’umugenzi, turaza tugiye kugera hafi mu ikorosi nko muri metero ebyiri, igitengu kiramanuka ibuye riza mu muhanda ndahagarara kugira ngo mbanze ndebe iherezo ryabyo”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwari bwabwiye Rwandatribune.com ko impungenge abaturage bagize zifite ishingiro, kandi ko hari ibyo bazavugana na company ikora umuhanda ikaba yakosora.
Nteziryayo Anastase Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yabwiye Rwandatribune.com ko nubwo batakubaka ibikuta ku muhanda wose, ariko ibiteye impungenge babikosora.
Yagize ati:”Birumvikana umuhanda uracyari kubakwa ntwabo urarangira, iyo tubonye ahantu hashobora gutera ibyago turabegera tukababwira bakabikosora, ntabwo navuga ngo bazubaka igikuta ku muhanda wose ariko ahagiye hagaragara ko hateza impanuka tugenda tubabwira bakahubaka”.
Kuri ubu bamwe mu baturage bakoresha umuhanda Base-Rukomo bo mu Karere ka Gicumbi, baravuga ko kuba hari kubakwa ibikuta by’amabuye ku muhanda bizabarinda impanuka zatezwa n’inkangu.
Minani umwe mu bamotari bakorera mu muhanda Base-Rukomo, avuga ko impungenge bari bafite zigiye gushira.
Minani yagize ati:”Ubundi iyo imvura yabaga imaze kugwa byaduteraga impungenge, kuko wasangaga nko mu gice cy’i Kageyo ugana mu Rukomo umuhanda wuzuye ibitaka, ku buryo urebye nabi uri no kugenda igiti cyanakukwiga ariko ubu umpungenge zashize kuko bari kuhubaka”.
Undi witwa Tuyizere, we avuga ko ubuyobozi bwumvise gutakamba kwabo none bakaba babasubijwe.
Tuyizere yagize ati:” Tuvugana wabonaga ko uyu muhanda uteye impungenge, ndibuka uburyo igiti cyari kinguyeho ubu rero ubona ko batwumvise kuko twe dukoresha uyu muhanda, hari ibyago byinshi byo gukora impamnuka bitewe n’inkangu”.
Ibikorwa byo kubaka umuhanda Base-Rukomo, biri kugenda bigana ku musozo.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, buvuga ko uyu muhanda witezweho kuzamura iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru, by’umwihariko iterambere ry’Akarere ka Gicumbi ngo kuko hazaba hari urujya n’uruza rw’abantu benshi.
Nkurunziza Pacifique