Bamwe mu banyamuryango ba Byumba SACCO, ikorera mu Murenge wa Byumba, baravuga ko bari guhabwa serivise mbi kuko bubakiwe inzu bazi ko igiye kubaruhura urugendo rurerure
bakoraga, ariko kugeza ubu baracyasiragira mu nzira bajya kwaka serivise kure.
Abavuga ibi, ni abanyamuryango bo mu tugari twa Ngondore, Nyakabungo,Murama na Kibali,
bubakiwe Ishami rya Byumba SACCO mu Kagari ka Ngondore, ariko kuva yakuzura nta serivise
irahatangirwa.
Mbonyuwontuma Phelomene avuga ko bajya ku cyicaro cya sacco gushaka amafarnga nabwobagataha ubusa kubera ubwinshi bw’abantu.Abandi na bwo tugataha ubusa tukaburara, kandi dufite SACCO barayitwubakiye kandi ntibayitwegereze ngo bashyiremo abakozi tubahembe nk’uko duhemba abandi nta mpamvu batubwiye ko idakora”.
Niwemungeri Jean Baptiste avuga ko bakora urugendo rutari munsi y’atatu bajya gushaka
amafaranga kuri sacco.
Ati:” Ibaze kuva hano hasi Ngondore, ukajya mu Mujyi wa Byumba nabwo ugaha ubusa,
turasaba ko badufungurira Ishami rya Kibali tukajya tubona serivise hafi”.
Kimana Gaspard, Umuyobozi wa Byumba SACCO, avuga ko bandikiye Banki Nkuru
y’Igihugu, bayisaba uburenganzira bakaba batari basubwizwa.
Yagize ati:” Icyo kibazo cyaganiwe mu nama y’inteko rusange yewe dukora n’inyigo tuyohereza
muri BNR, tuyohereje muri BNR, BNR hari ibyo yadusabye kuzuza, turabyuzuza tubijyana kuri
BNR dutegereje ibyangombwa bya BNR byatwemerera kuhakorera nk’agashami ka Byumba
SACCO”.
Nteziryayo Anastase, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Ubukungu, avugako bagitegereje uburenganzira bazahabwa muri Banki Nkuru y’Igihugu.
Yagize ati:” Ni ukwihangana kuko kugira ngo ugire agashami kandi gasanga icyicaro gikuru
bisaba kwandikira Banki Nkuru y’Igihugu, ibasubiza ikabemerera kuko na byo bigira amategeko
bigenderaho… bakaba bihanganiye icyo gihe kizajyamo cyo kuba bakwemererwa”.
N’ubwo aba bayobozi bavuga ko bandikiye Banki Nkuru y’Igihugu bakaba bategereje igisubizo,
bamwe ku baturage bibaza imyaka irengairindwi ishize iyo nyubako idakorerwamo, ibyo bafata
nko gusesengura umutungo w’abanyamuryango no guhabwa serivise mbi.
Mu mwaka wa 2018 abacungamutungo b’Imirenge Sacco bagaragaje ko izi koperative zikorera
ahantu habi, bigatuma hari bamwe batitabira kuzibitsamo, aho usanga ufite imodoka atabasha
kubona aho ayiparika. Gusa kugeza kuri ubu SACCO nyinshi zagerageza kwiyubakira inyubakozazo zijyanye n’igihe, zirimo n’iyari yubatswe Ngondore ariko ikaba idakorerwamo.
NKURUNZIZA Pacifique