Mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi, inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi, abantu batandatu bari bayirimo umwe ahasiga ubuzima batanu bararokoka.
Iyi nkongi yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2019 mu ma saa moya n’igice za nijoro, mu mudugudu wa Rugarama mu kagali ka Cyandaro.
Iduka ryahiye ni irya Hakizimana Cassien wari urimo gucuruza ari kumwe n’umugore we Dusabe Alphonsine waje kwicwa n’iyi nkongi y’umuriro ndetse bari kumwe n’abakiriya bane bari baje guhaha gusa bo baza kurokoka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune Ngezahumuremyi Theoneste, yavuze ko iryo duka ryahiye umufasha wa Hakizimana ari na bo ba nyir’iduka akahasiga ubuzima, abandi bakihitura gusohoka bituma barokoka.
Yagize ati:” Iyo nkongi yabaye ejo bundi nijoro ,umudamu yarimo gucurazanya n’umugabo we Kasiyani muri Boutique yabo haba inkongi y’umuriro. umugore kubera ko yari yicaye aho yaturutse ako kanya yahise imuhitana abandi bagerageza gusohoka natwe duhita dutabara bararokoka”.
Mu bantu batanu barokotse iyi nkongi y’umuriro, babiri muri bo bwarwariye ku Kigo Nderabuzima cya Ruvune mu gihe umugabo wa nyakwigendera we yagize ikibazo cy’ihungabana.
Marie Michel Umuhoza Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yabwiye Rwandatribune.com ko ayo makuru bayakiriye n’iperereza bakaba bararitangiye.
Yagize ati:” Ayo makuru twarayakiriye ndetse n’iperereza ryarafunguwe kugira ngo hamenyekane ukuri kw’icyateye iyo nkongi”.
Iyi nkongi y’umuriro ije nyuma y’ibyumweru bibiri mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Bwisige naho humvikanye inkuru y’umukecuru wahiriye mu nzu agapfa.
Nkurunziza Pacifique