Abaturage bakoze ku muhanda wa Rusumo-Mwange-Kageyo, bakomeje gushyirwa mu gihirahiro n’ibisubizo bahabwa n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi kuko bihabanye.
Aba baturage bafite ikibazo cyuko bakoze mu iyubakwa ry’umuhanda Rusumo-Mwange-Kageyo, ariko rwiyemezamirimo wabakoresheje witwa Muyenzi Jean de Dieu akaba amaze umwaka wose atabishyura kandi n’imirimo yo kubaka uwo muhanda akaba yarayatswe, kubera kutubahiriza ibiri mu masezerano.
Umwe mu bakozi waganiye na Rwandatribune.com avuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku murenge wa Kageyo, umurenge nawo ubafasha kugeza ikibazo cyabo ku karere ariko bikarangira nta gisubizo bahawe cy’uko bazishyurwa.
Yagize ati:” Igihe cyo kugenda (Rwiyemezamirimo) bari badufite amafaranga bataraduhemba, tumenyesha umurenge umurenge wakira ibaruwa yacu iyohereza ku karere, ubamenyesha ko batagomba kuzamwishyura amafaranga yose atishyuye amadeni yadusigayemo nk’abakozi”.
Aba bakozi bakomeza bavuga ko umukozi ushinzwe abakozi mu karere ka Gicumbi, yababwiye ko uyu rwiyemezamirimo wabakoreshaga akibafitiye amasezerano, kandi ko naramuka ataye imirimo amafaranga bamufitiye bazayishyura abakozi.
Igisubizo cy’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu
Bwana Nteziryayo Anastase Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ubwo yabazwaga iby’iki kibazo cy’abambuwe na Rwiyemezamirimo Muyenzi Jean de Dieu yavuze ko atakizi.
Yagize ati:” Ubu rero ku ruhande rwacu nk’Akarere, nta muturage urakitugezaho ngo turebe ko twamufasha mu gukurikirana uwo mugabo Muyenzi, tunarebe n’uburyo amasezerano bari bafitanye uko yari ateye, kuko niba ari abakozi baje gukorera umuntu bakabaye bagirana contract nibaramuka baje turabakira”.
Igisubizo cy’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi
Ndayambaje Felix Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, we avuga ko iki kibazo bakizi kandi cyahawe umurongo ndetse banakiganirizaho abaturage.
Yagize ati:” Rwiyemezamirimo Muyenzi koko yataye imirimo ayita atayirangije, icyakurikiyeho twagannye inkiko ubu turindiriye icyo inkiko zizategeka”.
Ku ibaruwa Rwandatribune.com ifitiye kopi, igaragaraza ko Ubuyobozi bw’umurenge wa Kageyo bwandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, busaba kwishyuriza abaturage Rwiyemezamirimo Muyenzi.
Kuri iyi baruwa bigaragara ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, bwakiriye aba baturage ku itariki 12/6/ 2018.
Aba bakozi biganjemo abafundi n’abayede, barishyuza Akarere ka Gicumbi amafaranga agera ku bihumbi 472 by’amafaranga y’u Rwanda.
Nkurunziza Pacifique