Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Giti mu karere ka Gicumbi, baravuga ko badakunze guha umwanya abana babo, wo gusubira mu masomo kimwe no gusoma ibitabo igihe bari mu rugo, ahubwo uba umwanya wo gukoreshwa indi mirimo .
Icyakora bashimangira ko abana bafashijwe bagahabwa umwanya, batera intambwe irushijeho mu kumenya gusoma neza ikinyarwanda nta gutegwa.
Mukanshogoza Anociatha umuturage utuye mu mudugudu wa Nyamirambo mu kagari ka Gatobotobo, avuga ko hari ababyeyi bagenzi be batarumva agaciro ko gusoma ku mwana.
Yagize ati:”Twari tugabwe tubizi (akamaro ko gusoma) ariko ku bwo imyumvire mikeya bigatuma twikunda mu mbaraga nkeya n’ingufu nkeya, abana bacu ntitubahe igihe gihagije cyo gukurikirana imyitozo”.
Naho Rutaganira Medard, avuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kureka abana bagasoma ngo kuko ari umusingi wo kumenya byose.
Rutaganira yagize ati:”Biriya biterwa n’imyumvire, kumenya ko gusoma no kwandika bibafitiye akamaro ejo hazaza. Byatweretse ko tugomba guha abana umwanya wo gusoma ikinyarwanda”.
Nsengimana Jean Damascene umuyobozi w’Ishami rishinzwe Uburezi mu karere ka Gicumbi, asaba ababyeyi guha umwanya uhagije abana babo, kugira ngo barusheho gukarishya ubumenyi bwo gusoma no kumva. Ikindi kandi bakabasha gufata neza ibitabo baba bahawe.
Ati:”Ababyeyi bakamenya ko abana nyuma y’amasomo, igihe bari mu rugo bagomba kubafasha bakamenya niba umwana yazanye agatabo ko gusoma. Umubyeyi akamenya niba umwana afite ikintu cyo gusoma buri munsi, akanamurinda guca ibitabo. Turasaba ababyeyi uko bafata neza ibikoresho byo mu rugo ari nako bafata neza ibitabo”.
Binyujijwe mu gikorwa cy’umuganda rusange cyahuriranye n’umuganda wo gusoma ku bana, mu karere ka Gicumbi uyu muganda wabereye mu murenge wa Giti, abana bahabwa umwanya wo kurushanwa, abatsinze abandi bahabwa ibihembo.
Ni umuganda wo gusoma wabereye mu ishuri ribanza rya Gatobotobo, ukaba wari witabiriwe n’abana bagera 300, abarushanwaga gosoma ikinyarwanda bakaba ari abana biga kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu, dore ko ari na bo biga amasomo yose mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Nkurunziza Pacifique