Abemerewe guhinga nyuma yo guhagarikwa kubera ibikorwa by’amaterasi y’indinganire, kuri ubu baravuga ko nubwo batubahirije ibisabwa byose mu gutegura imirima kubwo gutanguranwa n’igihe, bizeye kuzabona umusaruro.
Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa cyenda, nibwo ikinyamakuru Rwandatribune.com, cyabagejejeho inkuru y’abaturage bo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, bari barabujijwe guhinga imirima ifite hegitari 132.
Abo baturage bari bijejwe ko muri izo hegitari, hazakorwa amaterasi y’indinganire ariko birangira igihe babahe cyo kuzikora kigeze nta gikozwe.
Icyo gihe ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, bwavuze ko habayeho ikibazo cy’uko inkunga bari biteze izaturuka muri Banki y’Isi yatinze kuza, ndetse hanafatwa umwanzuro w’uko abaturage bahinga mu gihe hagitegerejwe iyo nkunga.
Kuri ubu abaturage barashimira ko bakomorewe bagahinga, kandi bizeye umusaruro ikirere kibagendekeye neza.
Mukamugenga Marie Chantal utuye mu mudugudu wa Rwasama, Akagali ka Gacurabwenge, avuga ko icyemezo ubuyobozi bwafashe cyabashimishije ngo kuko bari biteguye guhura n’ikibazo cy’inzara.
Mukamugenga yagize ati:” Njye narishimye, ndatera ikiraka muri abo bari guhinga nanjye mpinge turye igishogoro. Twari twahangayitse ngo tuzabaho gute? (mclaneedgers.com) ”
Uwimana na we utuye mu mudugudu wa Rwasama, we avuga ko bakimara kubwirwa ko amaterasi atazakorwa muri iki gihembwe, bakoresheje ibishoboka byose kugira ngo batarara ihinga.
Uwimana ati:”Twarabyishimiye cyane, nkubwira ko twakoresheje umutwe n’ikibuno kugira ngo duhinge vuba tubone ikizadutunga, tuzeza kuko n’imvura nibwo iguye”.
Mulindangabo Yves Theoneste Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo kamere mu karere ka Gicumbi, arahumuriza aba baturage avuga ko mu gihe bujuje ibisabwa nta kabuza umusaruro uzaboneka.
Ati:”Barakererewe nibyo, ariko umusaruro ikintu cya mbere kiwugenga ni imbuto wakoresheje, ni inyongeramusaruro wakoresheje, kwita ku bihingwa byawe kubagara kongeraho agafumbire nibyo bituma umusaruro wiyongera noneho ukagira n’ikirere cyiza”.
Ubutaka bwari buteganyijwe gukorwaho amaterasi y’indinganire mu murenge wa Byumba, burangana na hegitari zigera ku 132.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwari bwavuze ko isarura ry’iki gihembwe cy’ihinga nirirangira, amaterasi aribwo azatangira gukorwa.
Nkurunziza Pacifique