Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bukurikiranyeho umugore icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu, akanamwanduza imitezi.
Ni umugore wo mu Mudugusu wa Kirara mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi, akaba yaramaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi mu cyumweru twaraye fusoje.
Uyu mugore ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 13 y’amavuko, yabikoze mu kwezi kwa Munani 2022 nyuma yuko bihishuwe n’umwana wasambanyijwe abibwiye abana bakinanaga akaza gucikwa akababwira ko yarongoye umuntu mukuru.
Ubushinjacyaha buvuga ko abana bakirita mu gutwi bageze mu rugo bakabibwira ababyeyi babo, na bo bakihutira kumujyana kwa muganda bagasanga koko yahohotewe ndetse yaranfuye imitezi, ni bwo uwakoze icyaha yahise atabw amuri yombi n’inzego zibishinzwe.
Mu iburana rye, uyu mugore yemera icyaha aregwa ariko akavuga ko atari azi ko arwaye imitezi agashinja umwana ko ariwe wamusabye ko basambana . Ibyo usanga ari uguhunga icyaha kuko azi neza ko gihanwa n’amategeko.
Icyaha nikimuhama, azahanishwa Ingingo 4 y’ Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa08/11/2019 ivuga ko iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
RWANDATRIBUNE.COM