Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, mu masaha ya saa saba kuri Station ya Police ya Byumba mu karere ka Gicumbi, umupolice yarashe umugororwa ahita ahasiga ubuzima.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com ni uko uyu mugororwa witwa Igirukwayo Wellars w’imyaka 42, yari afungiwe kuri station ya Police ya Byumba akaba yarashwe yiruka ashaka gutoroka.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana ku munsi w’ejo mu masaha ya nimugoroba, yemeye ko ayo makuru ariyo ariko ko nta byinshi yabitangazaho ataramenya amakuru arambuye.
Yagize ati:” Natwe tubyumvise gutyo, nta kintu na kimwe turamenya reka tubikurikirane”.
Uyu mugororwa witwa Igirukwayo Wellars, yari akurikiranweho icyaha cyo gushaka kwica umugore we Uwizeyimana Patricie.
Kugeza ubu umurambo Igirukwayo Wellars, wajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Byumba.
Nkuruznziza Pacifique