Bamwe mu baturage bo Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, bahangayikishijwe no kuba ivuriro rito rizwi nka post de santé bivurizagaho ritagikora.
Akagari ka Gaseke ni Kamwe mu Tugari tugize umurenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, kakaba gaherereye ku mbibi z’Akarere ka Gicumbi na Rulindo. Ibi bigatuma umubare munini w’abaturage uza kuhashaka serivise n’iz’ubuvuzi zirimo.
Bamwe mu baturage baganiye na Rwandatribune.com bavuga ko umwaka ugiye gushira, ivuriro ry’ibanze begerejwe rifunze imiryango ariko bakaba batazi impamvu.
Habyarimana, umwe mu batuye muri aka Kagari, avuga ko basigaye bakora urugendo rubatwara amafaranga Atari make.
Yagize ati:”Nk’ubu dufite ababyeyi babuze uko bajya gukingiza kubera post de sante yacu yafunze. Ubusanzwe Ikigo Nderabuzima cya Musenyi cyazanaga umuganga kuri post de santé none ntakiza, mbese ni ibibazo kujya ku kigo nderabuzima ugomba kuba ufite amafaranga ibihumbi bitanu bya moto”.
Undi muturage witwa Mutoni avuga ko ivuriro rito ryari ryarakemuye ikibazo cy’ingendo bakoraga bajya kwivuza, ariko kuba ryarafunze ubuzima bwaragahaze.
Ati:” Amezi arenga atandatu arashize ivuriro ryacu rifunze, mu by’ukuri twari twarorohewe pe! ubona ko serivise z’ubuvuzi ziri kugenza neza ariko aho hanaziye ibibazo by’iki cyorezo cya corona ibintu byasubiye rudubi rwose dukeneye gukorerwa ubuvugizi”.
Uwaze Elysee Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Gicumbi, avuga ko havutse ikibazo cya rwiyemezamirimo wahawe iryo vuriro utari wujuje ibisabwa, ariko ko bagiye gukorana na we ibyangombwa bibura bikaboneka vuba.
Ati:” Hari Ibyangombwa rwiyemezamirimo yaburaga, ariko icyo twabwira abaturage nuko turaza kuvugana na we tukamufasha kubyihutisha ikindi nuko ababyeyi bashaka gukingiza guhera ku wa kabiri umuganga araza kuri post de santé atangire abakingirire abana”.
Kugeza ubu gahunda ya leta y’u Rwanda nuko buri kagari mu Rwanda, kagomba kugira ivuriro rito keretse akubatsemo ikigo nderabuzima.
Ministeri y’Ubuzima ivuga ko iyi gahunda izagerwaho bitarenze 2024.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, Ministeri y’Ubuzima yavugaga ko habura post de santé zigera kuri 600 kugira ngo uwo muhigo ugerweho.
NKURUNZIZA Pacifique