Umwaka urashize umwanzuro w’Inama Njyanama y’akarere ka Gicumbi utubahirijwe, wasabaga ko abaturage batishoboye batujwe mu mudugudu wa Bukamba mu kagari ka Ngondore mu murenge wa Byumba, bahabwa ibyangombwa by’ubutaka kugira ngo na bo babugireho uburenganzira.
Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize wa 2018, nibwo Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi yateranye, yemeza ko abaturage bubakiwe inzu na Croix Rouge y’u Rwanda mu mwaka wa 2012, bahabwa ibyangombwa by’ubutaka zubatseho nkuko byasobanuwe na Kayombya Dieudonne Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi.
Yagize ati:”Umwanzuro twafashe uravuga ngo, Inama Njyanama y’akarere ka Gicumbi, yemeye ko abo baturage begurirwa ubwo butaka batujweho ku bufatanye bw’umurenge na Coix Rouge y’u Rwanda, ariko ikaba isaba Komite Nyobozi y’Akarere kwegera imiryango yubakiwe kubona ibyangombwa by’ubutaka, hashingiwe ku butaka buri muryango wubakiweho”.
Kugeza ubu abaturage baracyasiragira ku karere basaba ibyangombwa ariko nta gisubizo gifatika barahabwa.
Bamwe bati:”Mudukorere ubuvugizi mutubarize ubuyobozi, ese iyi nzu kubona iri hano nindamuka mpfuye umwana azasigara yitwa uwande cyangwa aba hehe? Mfite umugore n’abana ariko hariya ntuye ntabwo nzi niba ari iwanjye, isaha n’isaha baza bakanyimura kubera nta cyangombwa cy’ubutaka mpafitiye”.
Sinumvayabo Emmanuel Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa Remezo mu karere ka Gicumbi, avuga ko habayeho ibibazo bitandukanye by’imwe mu miryango yatujwe muri ayo mazu ,gusa ngo bihaye igihe kingana n’ukwezi kumwe iki kibazo kikaba cyavugutiwe umuti.
Ati:”Kwegeranya ibi byangombwa turabifataho igihe cy’ukwezi kumwe, niturangiza dusesengure za nyandiko zabo nakwita nkaho ziribuherekeze ubusabe bwabo kugira ngo bandikwe kuri ubu butaka. Ikindi tuzakora nuko abaturage tuzaba turi kuvugana nabo, tubabwira aho ubusabe bwabo bugeze ahari ikibazo tubabwira tuti harabura iki ngiki reka tugikosorere hamwe”.
Uretse imiryango yubakiwe na Croix Rouge isaba ibyangombwa by’ubutaka bwubatseho izi nzu, hari imiryango myinshi yubakirwa muri ubu buryo irimo n’iyabasigajwe inyuma n’amateka itarahabwa ibyangombwa.
Zimwe mu mpamvu zitangwa n’ubuyobozi bw’akarere, ngo nuko amabwiriza avuga ko habanza gusuzumwa urwego rw’imibereho rw’uwahawe inzu agezeho , basanga hari aho amaze kwigeza bakaba bamuha icyo cyangombwa kuko hari abaturage bubakirwa amazu bahabwa ibyangombwa bagahita bayagurisha hadaciye kabiri.
Nkurunziza Pacifique