Imyaka igiye kuba itatu abaturage bagera kuri 70 bubatse Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga giherereye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko bakomeje gutereranwa n’Ubuyobozi bw’Akarere, nyuma yo kwamburwa na Rwiyemezamirimo Nzirera Aimable.
Ni inshuro zitari nke aba baturage bataka kwamburwa na Rwiyemezamirimo NZIZERA Aimable, wabakoresheje akabambura amafaranga asaga miliyoni. Uku kwamburwa bavuga ko kwasubije inyuma imibereho yaho ndetse n’iy’abandi bagiye basaba ibyo kurya babizeza kuzabishyura mu gihe na bo bishyuwe.
Bamwe bati:”Nagomba kujyana umwana wanjye mu ishuri, aya ngaya biga babacumbikira ariko byatumye mujyana muri aya ngaya ya Nine (uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda). Ibaze kugira ngo ukore imibyizi icumi, uzi ko umwana wawe ari burare ariye ariko bakirwa bakubeshya ngo ejo amafaranga azaza tugaheba”.
Mu bisubizo Ndayambaje Felix, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yahaye itangazamakuru mu bihe bitandukanye mu mwaka ushize, yavuze ko iki kibazo cyageze mu nkiko,ndetse ko nta kindi babasha gukora ku mafaranga bafitiye rwiyemezamirimo.
Yagize ati:” Nta gikorwa na kimwe twabasha gukora kuri ayo mafaranga, mu gihe tutaramenya imyanzuro y’urubanza”.
Uku gutinda kwishyura abakoreshejwe mu mirimo itandukanye yakozwe mu iyubakwa ry’Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, Rwiyemezamirimo Nzizera Aimable we avuga ko ikibazo gifitwe n’Akarere ka Gicumbi.
Nzizera yagize ati:”Ni njye watangiye nubaka iriya Centre de Santé, akarere kaza gusesa amasezerano mu buryo butunguranye, hanyuma banatwambura amafaranga agera muri miliyoni 150”.
Mu gisubizo umuyobozi w’akarere ka Gicumbi aheruka gutanga, yavuze ko ibyo bagombaga gukora nk’akarere babikoze, igisigaye abaturage nabo barega rwiyemezamirimo akabishyura.
Mu kiganiro giherutse guhuza Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey n’abanyamakuru, yavuze ko bagitegereje imyanzuro y’urubanza hagati ya rwiyemezamirimo n’Akarere ka Gicumbi.
Icyo gihe yagize ati:”Hari umuntu wataye imirimo wa mbere utarishyuye abaturage, birangije bijya mu rukiko urubanza rwarajuririwe ruzaburanishwa muri uku kwezi kwa mbere, iyo company ni iyo umuntu witwa Nzirera Aimable, inzego z’ibanze dufite amabwiriza ko iyo ibintu biri mu nkiko utajya kubikoraho ariko abakoreye uwitwa fils bose barishyuye, ubwo rero dufatanye kubikurikirana urwo rubanza nirumara gicibwa tuzakurikirana ikibazo cy’abo baturage gikemuke”.
Itangwa ry’isoko ryo kubaka iki Kigo Nderabuzima haketswemo ruswa
Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2019, ubwo Akarere ka Gicumbi kitabaga abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu PAC, aba badepite bagaragaje ko kubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, hari amafaranga yakoreshejwe nabi.
Ikibazo cy’aya mafaranga cyagaragajwe n’umugenzi w’imari ya leta mu mwaka wa 2017-2018.
Iyubakwa ry’iki Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, yagombaga gutangira mu mwaka wa 2015 ikarangira 2016, ariko ubwo Akarere ka Gicumbi kitabaga PAC mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, ntabwo iki Kigo Nderabuzima cyari cyakuzuye, aha niho abadepite bavuze ko mu itangwa ry’isoko haba harimo ikibazo cya ruswa ngo kuko iri soko ryari ryahawe rwiyemezamirimo udashoboye.
Aba badepite basabye Akarare ka Gicumbi, gukora iperereza kuri miliyoni zigera kuri 620 zidasobanurwa neza uko zakoreshejwe.
NKURUNZIZA Pacifique