Mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi, haravugwa umwuka mubi mu ikoreshwa ry’amafaranga y’ubudehe. Bamwe mu bagize komite y’ubudehe mu mudugudu wa Runyinya mu Kagari ka Mulindi bavuga ko umurenge wabatwariye amafaranga batabizi.
Ku itariki ya 3/10/2019 nibwo SACCO ya Kaniga yakuye amafaranga kuri konti y’ubudehe bw’Umudugudu wa Runyinya agera ku bihumbi 620. Bamwe mu bagize komite y’ubudehe muri uyu mudugudu bavuga ko ayo mafaranga ajya gukurwaho, nta kintu na kimwe bigeze babwirwa.
Umwe mu bagize iyi komite y’ubudehe yabwiye Rwandatribune.com ko bagiye batekereza gukora imishinga mu mudugudu wabo ariko ubuyobozi bw’umurenge bukanga iyo mishinga.
Yagize ati:”Twatekereje umushinga wo guhinga ibihumyo ngo turwanye imirire mibi barabyanga, dutekereza umushinga wo korora ingurube barabyanga n’iyindi, none ubu dufite impungenge ko haramutse haje igenzura twabazwa aho ayo mafaranga yagiye kandi dusaba impapuro zaturengera (supporting document) bakazitwima”.
Mukarwego alphonsine Umukuru w’umudugudu wa Runyinya, avuga ko iki kemezo cyafashwe n’umurenge wa Kaniga basaba umukuru w’umudugudu kubimenyesha abaturage.
Ati:”Bakoze Njyanama y’Umurenge batumenyesha ko ayo mafaranga agomba kujya kuzuza post de santé kugira ngo itangire gukora ariko agura ikigega cy’amazi, natwe dusabwa kubimenyesha abaturage”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mulindi Umurerwa Gakuba Orea, avuga ko abaturage babibwiwe kenshi mu nama zirenze enye ko amafaranga yabo azakoresha mu gikorwa cyo kubaka post de santé.
Umurerwa yagize ati:”Abaturage barabizi, abaturage babibwiwe kenshi Inama Njyanama y’Umurenge ibifataho ikemezo, ndetse si uwo mudugudu wonyine mu murenge wa Kaniga byahawe umurongo, amafaranga ajya ku bikorwa ryusange bifatika binini”.
Imwe mu mpamvu nyamukuru Bangirana Jean Marie Vianey, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga atanga zatumye batwara ayo mafaranga, ngo nuko yari amaze igihe kirekire adakoreshwa bagahitamo kuyatwara.
Ati:”Hari inyandiko z’umudugudu n’iz’akagari, zigaragaza ko ayo mafaranga amaze igihe kinini adakoreshwa, kandi muri ako kagari hari post de santé iri kuhubakwa, iyo tubonye ubusabe nkubwo tubishyira mu Nama Njyanama bigafatwaho ikemezo amafaranga agakoreshwa mu gikorwa nk’icyo”.
N’ubwo Bangirana avuga ibi bamwe mu baturage bavuga ko bagiye batekereza imishinga yateza imbere imibereho myiza y’abaturage, ariko yagera ku rwego rw’umurenge ubuyobozi bukayitera utwatsi ari nayo ntandaro yo kuba ayo mafaranga yaramaze igihe kirekire kuri konte.
NKURUNZIZA Pacifique