Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 3/1/2020 mu Bitaro Bikuru bya Byumba mu Karere ka Gicumbi, umugabo witwa Nzabonimpa yapfushije umugore we Mushimiyimana Dorthee ariko akavuga ko gupfa k’uyu mufasha we byagizwemo uruhare n’abaganga.
Uyu Nzabonimpa avuga ko umugore we yari atwite mu gihe cyo kubyara akabyara neza, ariko uyu mugore akomeza kuva bimuviramo urupfu.
Nzabonimpa avuga ko kuba umugore yabuze ubuzima, byaturutse ku kuba yarari kwitabwaho n’abaganga bari kwimenyereza umwuga.
Mu gukurikirana iby’iyi nkuru, twagerageje guhamagara Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix ntiyitaba telephone ye igendanwa.
Dr Corneille Ntihabose Umuyobozi w’ibitaro Bikuru bya Byumba yabwiye Rwandatribune.com ko nta burangare na buke bwabayeho mu gukurikirana umufasha wa Nzabonimpa, ngo kuko hari abaganga bahagije.
Yagize ati:” Nta burangare bwabaye kuko n’inzego zose zaje turabibereka. Nibyo avuga ariko nta burangare bwabaye nk’umuntu wese wagize ikibazo cyo kubura umubyeyi birumvikana, ariko nk’ubuyobozi ntacyo tutatoze, ni umudamu wahawe buri kimwe cyose, ni umudamu witaweho n’abaganga barenga batandatu, ntabwo wavuga ko ari uburangare”.
Uretse umubare w’abaganga, Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Byumba avuga ko wari uhagije, anavuga ko bagerageje kumuha amaraso ahagije ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Ati:” Twamuteye amaraso amashashi arenga atatu, tujya kuzana andi i Rutare ariko biranga arapfa ntabwo wavuga ko ari uburangare rwose, iki kibazo twakirayeho n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibitaro nta cyo tutakoze”.
Amakuru yavugaga ko uyu muturage yitabwagaho n’abimenyereza umwuga, Dr Corneille Ntihabose avuga ko ataribyo kuko”uretse n’abaganga bagera kuri batandatu bamwitagaho, banahamagaye n’abandi baganga bafite ubunararibonye kurusha abandi muri ibi bitaro kugira ngo baramire ubuzima bwe”.
Ubusanzwe bamwe mu baganga ibitaro bikuru bya Byumba, bagaragaza ko muri rusange, imitangire ya serivise yazamutse gusa bakanenga serivise zitangirwa ahantu bishyurira amafaranga ngo kuko niho abagana ibitaro batinda cyane kurusha ahandi.
NKURUNZIZA Pacifique