Mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, haravugwa urupfu rw’umugabo wishwe n’umuhungu we witwa Habishaba amwicishije ishoka.
Uru rupfu rwamenyekanye ku munsi w’ejo ni mugoroba, aho Habishaba n’umubyeyi we batangiye bacyocyorana umwe yishyuza undi ideni amubereyemo. Bivugwa ko ise wa Habishaba yari amufitiye ideni ry’amafaranga ibihumbi 50, ariko akaba yarari kumwishyuzamo agera ku bihumbi icumi.
Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove yagiranye na Rwandatribune.com yemeje aya makuru.
Yagize ati:”Nibyo koko uwitwa Habishaba yagiranye ikibazo n’ababyeyi be, ise umubyara ubwo bari bafitanye ikibazo cy’amafaranga yamugurije, mu gihe rero umuhungu yishyuzaga amafaranga ise ntiyahise ayabona, haba amakimbirane yaganishije kuba barwanye haziramo kuba yakubiswe ishoka ahita apfa. kugeza ubu uwo muhungu ari kuri RIB”.
Andi makuru Rwandatribune.com yamenye, ni uko nta makimbirane ya buri munsi yari asanzwe muri uwo muryango.
Mu murenge wa Miyove ni umwe mu mirenge idakunze kuvugwamo ibibazo by’amakimbirane mu karere ka Gicumbi.
Nkurunziza Pacifique