Abanyarwanda baturutse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bageze mu murenge wa Byumba,mu karere ka Gicumbi bahita bashyirwa mu kato mu rwego rwo kugenzura niba ntawaba afite agakoko gatera Corona.
Ni abanyarwanda 150 bageze mu Rwanda kuwa 21 Werurwe 20 20.
Aba bavuga ko ubuzima babayemo n’uburyo bakurikiranwa n’abaganga umunsi ku munsi bitanga icyizere ko nta kabuza,abaturage bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi mu Rwanda bazatsinda indwara ya Covid19 iterwa n’agakoko kitwa Corona.
Aba barashima ubuzima babayemo,bagasaba ababa barihishe inzego zishinzwe kugenzura abinjiye mu gihugu ngo bashyirwe ahabugenewe mu rwego rwo gukumira agakoko ka Corona kwiyerekana kugira ngo nabo bapimwe.
Abo twaganiriye ntibemeye gutangaza amazina yabo,gusa batubwiye aho baje baturutse.
Umwe mu baturutse mu gihugu cya Kenya twaganiriye yavuze ko imibereho yabo ari myiza n’ubwo byitwa ko bari mu kato.
Yagize ati: “Muby’ukuri hano turi mubuzima bwiza sink’uko bamwe babitekereza, baba bumva ko ari nko gufungwa ariko siko biri tubyuka mu gitondo tukanywa icyayu ndetse n’imbuto kumanywa tukarya na ni mugoroba ntacyo tubuze pe amakuru yo hanze yose turayamenya kuko dufite TV tureberaho amakuru, n’abo mu rugo kandi turavugana bihagije.”
Undi waturutse mu gihugu cya Uganda we yavuze ko ubuzima bwabo bukurikiranwa buri kanya agashishikariza n’abagenzi babo bihishe mu miryango yabo kuza bagasuzumwa.
Ati:” “hano batwitaho bihagije dutandukanye n’abataraje hano birirwa bihisha kandi bashobora kwanduza abavandimwe babo, tuzi uko ubuzima bwacu buhagaze abaganga badusimburanaho turya neza tukanywa, abavandimwe bacu tuvugana turebana kuri watsapu baba bazi amakuru yacu.”
Aba banyarwanda kandi banashima uburyo inzego zibakurikirana zit aye cyane ku kuba uwanduye adashobora kwanduza undi.Aha ngo buri wese aba mu cyumba cye gifite ibikenerwa byose ku buryo ntaho ahurira n’undi.
Mu cyumba kigari bareberamo televiziyo nabwo ngo bubahiriza amabwiriza asaba gusiga intera byibuze ya metero 1 n’igice hagati y’umuntu n’undi.
Dr Colonel Ntihabose umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Byumva aho aba banyarwanda barigukurikiranwa avuga ko ubuzima bw’abari mu kato bumeze neza kuko nta n’umwe uragaragaza ibumenyetso biteye impungenge.
Yagize ati “M ubo turi gukurikirana bose bari mukato hano Gicumbi bitaweho neza kuko Leta yacu ikunda abaturage bayo bityo rero dufite abaganga babakurikiranira hafi haramutse hagize ugaragaza ikimenyatso nakimwe mubiranga Covid19 yahita yitabwaho by’umwihariko agakurikiranwa kuri ubu ariko abari aha bose ntawe uragaragarwaho n’ubu burwayi “
Dr Ntihabose yakomeje ashishikariza ababa baranyuze inzira zitemewe bita ‘iza panya’ ko baza nabo bakisuzumisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze bityo bakarinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.
UWIMANA Joselyne