Mu itangazo rya Gen Ekenge yasobanuye ko ingabo zabo zafatiye mu mirwano abasirikare babiri b’u Rwanda , Warrant officer Jean Pierre Habyarimana na John Uwajeneza Muhindi, ariko Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Habitegeko Francois yavuze ko iki ari ikinyoma kuko aya mazina yumvikanye mu nama yahuje inzego z’ubutasi z’u Rwanda na Congo yabereye i Kigali tariki ya 25 Gashyantare 2022
Guverineri Habitegeko nta byinshi yavuze kuri iyi nama y’ubutasi, gusa yavuze ko hari amakuru arambuye arebana by’umwihariko n’amazina y’aba basirikare.
Iyi nama ku ruhande rwa DRC yitabiriwe na Gen Michel Madiangu umuyobozi mukuru w’agateganyo w’urwego rw’ubutasi ruzwi nka ANR, akaba ari na we watanze amakuru kuri Habyarimana wafashwe n’igisirikare cya Congo tariki ya 1 Gashyantare 2022, naho uwajeneza we igihe yafatiwe ntikizwi.
Muri iyi nama kandi ,impande zombi zaganiriye cyane ku kibazo cya M23 yari yararambitse intwaro mu 2013,nyuma igahindukira ikongera igasubukura ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi bwa DRC, kubera ko hari amasezerano Leta ya Congo yasinyanye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 avuga ko Leta ya Congo izabafasha mu buryo bw’imari gusubiza mu buzima buzanzwe abasirikare bageze mu zabukuru naho abagifite imbaraga bakabashira mu gisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) kubabyifuza.
Icyo gihe ngo Gen Madiangu yavuze ko abarwanyi ba M23 bari barahungiye mu Rwanda batangiye kwisuganyiriza mu Ruhengeri ,binjiza abahoze mu mutwe wa CNDP washinzwe na Gen Laurent Nkunda ndetse n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bagamije kongera gutera DRC.
Umukuru w’ubutasi bwa DRC yavuze kandi ko M23 ubu ifite abarwanyi bari hagati ya 210 kugera kuri 250,bose bayobowe na Gen Sultani Makenga wari umwe mu bayobozi bakuru bayo mbere y’uko isenyuka mu mwaka wa 2013 ngo ikaba ifashwa n’ibihugu by’abaturanyi .
Nubwo uyu mukuru w’ubutasi bwa Congo yavuze ibi kuri aba bagabo bafashwe , mu kiganiro umunyamakuru wa Rwanda tribune yagiranye n’umuvugizi wa M23 akamubaza ibyerekeranye n’aba bagabo batangajwe ko bafashwe n’ingabo za Congo yasubije agira ati” abo bagabo ni abarwanyi bacu kandi bakomoka hano muri Congo. Yakomeje agira ati “ uyu witwa Habyarimana j.pierre avuka muri teritwari ya Masisi , Naho Uwajeneza Muhindi john avuka Ikiwanja muri teritwari ya Rutshuru
Gusa nabibutsa ko uyu Habyarimana J.pierre uvuka Imasisi ariwe bivugwa ko ngo afite inkomoko mu karere ka Nyabihu ,ahazwi nko mu Bigogwe
Uwineza Adeline