Gilbert Mwenedata wari umwe mu bayobozi mu mpuzamashyaka Rwanda Bridge Builders(RBB)yasezeye muri iri huriro arishinja kwenyegeza umuriro w’ingengabitekerezo ya Jenoside
Ku itariki ya 8 Nzeli, 2021 nibwo hamenyekanye amakuru ko Mwenedata Gilbert wabarizwaga mu Ihuriro ry’amashyaka n’imiryango itavuga rumwe na Leta Rwanda Bridge Builders(RBB),yasezeye muri iyi mpuzamashyaka arishinja amacakubiri,ivanguramoko ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside nkuko bigaragara mu ibaruwa Rwandatribune ifitiye kopi.
Nk’uko biboneka mu gika cya kabiri cy’iyi baruwa yo kuwa 08 Nzeri 2021 Mwenedata Gilbert yashikirije Umuyobozi wa RBB, yagize ati: Ndabashimira igihe tumaze dufatanya;Ndabamenyesha ko nafashe icyemezo cyo gusezera muri RBB kuko mbona itagitanga icyizere cy’ejo hazaza heza h’igihugu cyacu.
Yagize ati:Ndabibutsa ko dutangira RBB twari dufite intego yo guhuza Abanyarwanda, maze tugashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije igihugu cyacu, icyagaragaye nuko hari abifuza ko RBB yabafasha kuvuga no kwandika mu amateka mu buryo buhuye n’ibyifuzo byabo.
Kugeza ubu, muri RBB harimo bamwe babangamirwa nuko dukoresha inyito ya “Jenoside yakorewe Abatutsi” nyamara ugasanga bari ku isonga mu gusaba ko inyito ya “Jenoside yakorewe Abahutu” nayo yakwemerwa.
Yakomeje agira ati:Nemera ko dukwiye kubaha inzirakarengane zo mu bwoko bw’Abatutsi zapfuye zizize ubwoko bwazo naho ibyo kuvuga Jenoside yakorewe Abahutu ntabwo aribyo kuko benshi bapfuye bazize intambara, hakaba n’abapfanye imihoro ijojoba amaraso bari mu bikorwa by’Interahamwe byari bigamije kurimbura Abatutsi.
Muri iyi baruwa Mwenedata asoza agira ati:Nkuko dusanzwe dukoresha inyito ya “Jenoside yakorewe Abatutsi”iri jambo rikaba ryaremejwe n’Umuryango mpuzamahanga UN,ariko muri iki gihe, ugasanga bari bamwe bakomeje kuba ku isonga mu gusaba ko inyito ya “Jenoside yakorewe Abahutu” yakwemerwa,ndasaba ko dukwiye kubaha inzirakarengane zo mu bwoko bw’Abatutsi zazize ubwoko bwazo.
Twababwira ko menshi mu mashyaka n’imiryango igize ihuriro RBB,harimo Jambo asbl,FDU INKINGI,n’andi mashaka menshi agizwe n’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi bahezanguni bakomoka ku miryango y’Abajenosideri bakatiwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.
Uwineza Adeline
.