Bamwe mu bahinzi bahinga mukibaya cy’Akanyaru mu karere ka Gisagara, umurenge wa Mamba, bafite impungenge z’umusaruro muke bazabona mur’ikigihembwe cy’ihinga turimo.
Iki kibaya cy’Akanyaru kibasiriwe n’umwuzure waturutse ku mvura yaguye mu bihe bishize, bigatuma imyaka irengerwa, dore ko imyaka yose yegereye Akanyaru yarengewe, usibye ibigori byagaragaraga ibice byo hejuru,Ariko nabyo byatangiye kuma kubera amazi menshi birimo.
Ibi bigatuma abaturage bavuga ko umusaruro ntawo bizeye kuzabona, bityo bagatabaza leta bayisaba ko yabagoboka.
Uyu ni Vedaste Karemera, umwe mu bahinzi bahinga mu gace ko mwibuye, we aragira Ati”ibyakadutunze birengewe n’amazi harimo :ibishyimbo, ibijumba, soya, umuceri ndetse n’ibigori byarababutse akomeza asaba leta ko yafasha abagwiriwe n’ibiza ikareba uko yabagenza,naho ubundi ataribyo inzara yatwirenza rwose.”
Rwandatribune.com iganira ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba Cyambari Jean Pierre wabereyemo aka kaga,avuga ko umurenge ubwawo ntacyo wakora ngo utabare abangirijwe n’iyi mvura ngo kuko nta ngengo y’imari yagenewe abahuye n’ibiza agira. Aboneraho no kumenyesha ababishinzwe nabo ko bagerageza bakareba uko bagoboka aba bahinzi. (etutorworld.com)
Aba bahinzi bo bivugira ko ibi bitari byitezwe ngo kuko mu bisanzwe uru ruzi rwuzuraga mu kwezi kw’Ukuboza imyaka yaramaze kuva mu mirima none rwuzuye mu Kwakira.
Ni ikiza nyine ku buryo twiteguye inzara kuko umusaruro w’iki gihe si wo twari twiteze bati” n’ubwo n’ibishanga bitari kukanyaru hazava umusaruro nk’ibigori byagemurwaga ku ruganda ngo bivanwemo akawunga bizagabanuka cyane.
Uyu murenge ni umwe mu duce tweza imyaka cyane kuko muri aka karere, iyo witegereje usanga ukikijwe n’ibishanga impande zose ukaba ufite umwihariko wo guhinga ibishyimbo byitwa amajone bahinga bikoherezwa hanze aho usanga ikiro cyabyo kigura hagati y’amafaranga 800 cyangwa 900 mu gihe ibisanzwe biba ari amafaranga 250.
Masengesho Louis