Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu murenge wa Mamba barasaba ko bafashwa kubona inzu zikwiye kugira ngo bareke kubana n’amatungo.
Aba barasaba ko bafashwa kugera ku iterambere bakareka kurara mu cyumba kimwe ari benshi Kandi
babanye n’amatungo kubayafite dore ko inzu bari barubakiwe zashaje ntizisanwe.
Nzarubara Leverien uhagarariye abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma n’amateka muri ako gace avuga ko inzu nke bari barubakiwe yashaje cyane.
Agira ati: “twagerageje kwigondera inzu nke kandi nazo ni nto kuko umubyeyi n’umukwe we n’umukazana we baba munzu imwe,biteye agahinda rwose twabasaba ubuvugi tugafashwa kwiteza imbere ,tukagira aho tuba,tukisanga mu ndorerwamo nk’iy’abandi banyarwanda.
Nyiracumi nawe avuga ko kubana mu nzu nto n’umuryango munini ari ikibazo.
Yagize ati: “mfite umuryango w’abantu batanu ,mbana mu nzu n’abisengeneza banjye babiri kandi bose bafite abagabo n’abana,Reba inzu yaraguye.ubuyobozi budufashe kuva mumanegeka tubone aho kuba nk’abandi .”
Abajijwe kuri iki kibazo,umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara Ntaganzwa Athanase yasubije rwandatribune.com ko ntacyo yavuga kuko ntamakuru abifiteho.
Yagize Ati”ntamakuru mfite byansaba kujyayo nkabanza nkareba nkabona kuguha amakuru ati” byaba byiza mugiye muza mu buyobozi hakagira uwo mujyana mukabirebera hamwe.”
Masengesho Louis