Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yagiye mu ishuri rya Polisi (PTS) riherereye I Gishari mu karere ka Rwamagana , aho biteganijwe ko agiye kubonana ,n’abayobozi bashya bagize njyanama z’uturere,mu rwego rwo gusoza amahugurwa yo gutyaza ubwenge bamazemo icyumweru cyose.
Aya mahugurwa bayagiyemo nyuma yo kurahirira inshingano shya bari bamaze gutorerwa.
Aya mahugurwa yatangiye kuwa 23 ugusyingo 2021, abera muri iri shuri rya Polisi riherereye i Gishari.
Aya mahugurwa kandi yari afite isanganyamatsiko igira iti” Muzirinde amatiku ahubwo mushyire imbere umuturage”.
Minisiti Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye aba bayobozi bashya kuzirinda amatiku , ahubwo bakarangwa n’ubumwe mu kazi kabo, anabibutsa ko inshingano yabo yambere ari ugusenyera umugozi umwe bagamije iterambere ry’umuturage.
Amwe mu masomo yahawe aba bayobazi harimo kumenya imikoranire hagati yabo, ndetse bongerewe n’ubumenyi ku burere mbonera gihugu.
M.Louis Marie