Kuri uyu wa kabiri hatangiye amahugurwa agenewe abagize inama njyanama z’uturere basaga 500 baherutse gutorwa bavuye mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali ubu bari i Rwamagana mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu Murenge wa Gishari gutyaza ubwenge.
Ni amahugurwa abaye nyuma y’igihe gito batorewe ziriya nshingano nshya basimbuye bagenzi babo bari basanzwe muri kariya kazi.
Umuyobozi w’Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti niwe wabahaye ikaze.
Bose bari bambaye impuzankano ya Polisi y’u Rwanda, bicaye mu cyumba bakurikiye inama bahawe na Polisi ndetse na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon Jean Marie Vianney Gatabazi.
Ubwo yagiraga icyo atangaza nyuma y’uko za Njyanama na Nyobozi zose zabonaga abazijyamo, Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi bashya kuzirinda amatiku ahubwo bagakorera hamwe.
Yabibukije ko inshingano yabo ya mbere ari ugusenyera umugozi umwe hagamijwe iterambere ry’umuturage.
Byitezwe ko rimwe mu masomo bariya bayobozi bazahahwa harimo no kumenya uko bakorana hagati yabo ndetse bakongererwa n’ubumenyi busangwa mu burere mboneragihugu, aya mahugurwa akaba azamara icyumweru.
Ibi ni ngombwa kuko hari bamwe bagiye muri ziriya nshingano zitoroshye ku nshuro ya mbere.
Hari bamwe mu bayobozi bayoboye mbere y’aba, bagiye bagaragaraho imyitwarire idahwitse irimo guhohotera abaturage, gukurikiranwaho ruswa, kunyereza ibigenewe abatishoboye n’ibindi.
Ni kenshi Perezida Paul Kagame yacyashye abayobozi haba mu nama yabaga yagiranye n’abaturage yabasanze mu mirenge ndetse no mu Nama nkuru y’Umushyikirano, akababwira ko nta wundi bakorera uretse umuturage.