Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve ndetse n’uw’Akagari ka Kabeza bari bari bafunzwe bakurikiranyweho kuba barakubise abaturange bakanabakomeretse, nyuma bakaza kurekurwa n’urukiko bakemererwa kujya bitaba bari hanze bongeye gutabwa muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB noneho kuri ubu bakaba bakekwaho gushaka gutanga Ruswa ndetse no gutoroka ubutabera.
Sebashotsi Gasasira Jean Paul wari unyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa cyuve ndetse n’abandi bayibozi bagaragaye mu mashusho yagiye akwirakwizwa kumbunga nkoranyamabaga zitandukanye bariho bakubita abataruge bakaza gufungwa ndetse bagakatirwa n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza kuba bavungwa iminsi 30 yagateganyo.
Nyuma baje kujuririra icyo cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhoza rwo rutesha agaciro icyo cyemeza rubemerera ko bakurikiranwa bari hanze.
Aho icyo cyemezo cyo kibafungura bagakurikiranwa bari hanze cyafashwe kuwa 10 Kamena 2020 nkuko amakuru agera kuri Rwandatribune.com avuga ko basohotse muri gereza nkuru ya Ruhengeri RIB ihita ibafata ibajyana kubafungira kuri sitasiyo ya Muhoza, aho ubu bakurikiranyweho ibindi byaha bitandukanye n’ibyo barengwaga.
Amakuru rwandatribune.com akesha umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza abinyujije mu butumwa bugufi.
Yagize ati”ni koko RIB yataye muri yombi uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve ndetse nabo bari bafunganye kuri ubu bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka gutoroka ubutabera ndetse na ruswa bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Muhoza”.
Ikindi cy’iyongereyeho gishya ni uko bafunganwe n’undi mudaso (DASSO) wa gatatu witwa Maniriho Martin ugaragara mu mashusho n’amafoto ariko akaba atarigeze agezwa imbere y’ubutabera nk’abandi mu gihe baburanaga kubera ko we ngo yari yarabuze.
Uyu mwanzuro wo kuburana bari hanze wari wafashwe kuwa 10/6/2020 Aho aba bose bari barekuwe bagasabwa kujya baza kwitaba kabiri mu kwezi ariko bigakorwa bari hanze.
Ubu rero ngo bagiye kongera gusubizwa imbere y’urukiko uko ari batanu kugira ngo urubanza rwabo ruburanishwe mu mizi kandi hiyongereho icyaha cya ruswa nicyo gushaka gutoroka ubutabera.
Uwimana Joselyne